Nyaruguru:Abagore barasabwa gushishikarira kwiga imyuga

Yanditswe na rukundoe4@gmail.com Kuwa 9/03/2018, Saa 09:47:11 Yasuwe inshuro 419

Ku kibuga cya Ruramba, gikikijwe n’imisozi ya Busasamana, Bugizi na Kimpuga mu Murenge wa Ruramba, mu karere ka Nyaruguru niho hizihirijwe umunsi mpuzamahanga w’abari n’abategarugori ku rwego rw’Akarere ka Nyaruguru.

Aba bari n’abategarugori mu mumpuzankano zitandukanye, mu mbyino no mundirimbo bari babukereye baje kwizihiza uyu munsi wabo kandi abagore bongeye gushishikarizwa kwitabira kwiga umwuga, kugira isuku, no kumenya gutegura indyo yuzuye.

Madamu Agnes Mukamabano uhagarariye abagore mu Karere ka Nyaruguru, yabasabye kuzirikana agaciro bahawe maze abasaba gukomeza kuba ba mutima w’urugo aho yashingiye ku mvugo igira iti:” Ukurusha umugore akurusha urugo."

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois yaboneyeho umwanya wo gushishikariza abari n’abategarugori kwitabira kwiga umwuga.

Yagize ati:”Umugore ahinguye yagenda akiga umwuga. Ndagirango nkangurire umugore kwiga umwuga. Buriya ngo nta mwuga udakiza usibye kwiba no kuroga. Ku bw’amahirwe ngirango nta bagore biba, n’abarogaga kera byari ibya kera ubu ntawe ukiroga. Hari imyuga myiza ifite aho itugeza ndabakangurira rwose kuyigana mukagira icyo mwimarira.”

Muri aka karere ka Nyaruguru kandi umugore witwa Nibagwire Ancille, yahawe igihembo nk’umugore witeje imbere.

Ku rwego rw’igihugu uyu munsi wizihirijwe mu karere ka Muhanga, mu gihe insangayamatsiko y’uyu mwaka igira iti:” Munyarwandakazi, komeza umurava mu iterambere twubake u Rwanda twifuza”.

Agnes Mukamabano uhagarariye abagore i Nyaruguru
Abayobozi batandukanye bitabiriye umunsi w’abagore

      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Mukamabano   |   ku wa 9/03/2018, Saa 10:37

    Abagore ba Nyaruguru tuzi aho twavuye naho tugeze twiyemeje gukomeza umurava tukiyubakira u Rwanda rw ’agaciro

Tanga igitekerezo

-->