Nyaruguru: Abagore bahawe imbabura zizabafasha kubungabunga ibidukikije zikanabaruhura gutashya inkwi

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 15/03/2019, Saa 10:01:50 Yasuwe inshuro 125

Abagore bo mu Murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru bibumbiye mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, baravuga ko kuba bahawe imbabura zikoresha urukwi rumwe bigiye kubafasha kubungabunga ibidukikije, no kubaruhura imwe mu mirimo yo mu rugo bakoraga idahabwa agaciro, nko gutashya inkwi bigatuma bata umwanya mu gutashya kandi bakabaye kuba bakora ibindi biteza imbere urugo.

Ubusanzwe umugore niwe ukunda kugaragara mu mirimo y’urugo irimo koza abana, kumesa, kuvoma, guhinga, no guteka aho bamwe bibasaba kujya gutashya cyangwa gusenya inkwi, bamwe bakagenda urugendo runini bajya kuzishaka kuburyo bibatwara umwanya bakabaye bakoramo ibindi biteza imbere urugo.

Kuri ubu abagore bo mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru bashima abafatanyabikorwa nka FVA na Actionaid babafashije kubona imbabura, zizabaruhura zimwe mu muvune bakomoraga muri iyo mirimo y’urugo bakora buri munsi idahabwa agaciro.

Munganyinka Selaphine, Nyiraneza Beatrice na Muhimpundu Clodette ni bamwe mu baganiriye na www.rwandadailynews.com babarizwa mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya afashwa na FVA na Actionaid mu Murenge wa Rugeru.

Munganyinka Selaphine yagize ati:" Twasanze zizatworohereza gutora inkwi kuko twanazikuraga mu ishyamba rya Kibira, bikatugora kuko twirirwaga dutashya."

Nyiraneza Beatrice yagize ati:" Njyewe ntarabona iyi mbabura nakoresha udukwi ntoratoye, ariko nabonye kuri iyi mbabura n’urukwi rumwe rutageze. Kuri njyewe nabonye ari agashya si nabona icyo nshimira Imana."

Muhimpundu Clodette yagize ati:" Urabona turimo n’abakecuru batashoboraga kunama mu ziko, ariko ubu turaruhutse. Bigiye kuturuhura ku masaha twafataga dutetse, tuzayakoramo ibindi biteza imbere urugo."

Aba bagore banavuga ko izi mbabura umuntu atekaho ahagaze kandi zigakoreshwamo urukwi rumwe, ukuba wanateruraho amafunguro ukayatereka mu kindi gikoresho iyi mbabura ifite bigashya nta kongera gucana, ngo bigiye kubafasha kubungabunga n’ibidukikije.

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Nyaruguru Mme Agnes Mukamabano, avuga ko mu rwego rwo kugabanya iyi mirimo abagore bakora idahabwa agaciro, abagize umuryango bakwiye gufatanya.

Yagize:" Umuryango ugizwe n’umugabo, umugore n’umwana. Icyo tubasaba ni ugufatanya muri byose buri wese agaha agaciro igitecyerezo cya mugenzi we, kugirango bihute mu iterambere."

Mushumba Raphael Umukozi ushinzwe ibikorwa mu mushinga FVA

Mushumba Raphael Umukozi ushinzwe ibikorwa mu mushinga FVA avuga ko, uku guha abagore Imbabura bigamije kubakuriraho inzitizi zababuzaga kwihuta mu iterambere.

Ygize ati:" Umwanya bakoreshaga bajya gutashya uragabanutse kuko babonye ikintu gikoreshwa ibicanwa bicyeya kandi uwo mwanya, bazawukoresha ibindi kandi tuzakomeza gukurikirana ko zitagira ikibazo kuko buriya ziriya mbabura wabonye, zifite kode kandi buri umwe mu bazihawe aba ari ijisho rya mugenzi we."

Umushinga FVA ni umuryango nyarwanda washinzwe mu mwaka wa 2002, kugeza ubu ukaba ukorera mu turere 13 mu Rwanda. Ukora ku mishinga itandukanye irimo kubaka ubushobozi bw’amugore no gufasha umwana.

Imbabura zatanzwe zirasaga 202 zisanga izindi 50 uyu mushinga wa FVA ufatanyije na Action Aid Rwanda batanze umwaka ushize wa 2018, zose zifite agaciro gasaga miliyoni 9 z’amafranga y’u Rwanda bakaba baratewe inkunga n’ambasade y’abahorandi.

Ubushakashatsi bwakozwe na Actionaid Rwanda mu 2015, bwagaragaje ko abagore 91% bo mu Rwanda bakora imirimo idahabwa agaciro, itanahemberwa nk’akazi ka buri munsi. Mugihe 41% by’igihe cya buri munsi cy’abagore, ngo bakimarira mu mirimo irimo gutora inkwi no kuvoma amazi.

Imbare yo igaragaza ko abagore bafite imirimo mu Rwanda bangana na 46.4% ku bagabo 62.7%.




Inzu izaba ifite icyuma gikonjesha ikazajya ibikwamo imboga abagore bahinga mugihe zitegereje abaguzi kugirango zitangirika






Bamwe mu bagore bavuga ko baruhutse gutashya inkwi nyuma yo guhabwa imbabura
Ngo bigiye no kubafasha kubungabunga ibidukikije
Ngo nti yabona uko ashimira Imana kuko aruhutse kwatsa mu ziko

Emmanuel Rukundo@RDN/ Nyaruguru