Nyaruguru: Abagabo barasabwa kurandura ihohoterwa rikorerwa umwana w’umukobwa barwanya ababasambanya

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 22/11/2018, Saa 22:29:24 Yasuwe inshuro 3162

Ababisabwe ni abo mu Murenge wa Muganza, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bw’iminsi 16 bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gutangiza gahunda ya “Wiceceka”

Umuyobozi w’inama y’abagore mu karere ka Nyaruguru Mukamabano Agnes yabwiye ababyeyi ko bagomba guhagurukira kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuko ngo imibare y’abahohoterwa igenda izamuka.

Bamwe mu babyeyi baganiriye n’umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com bamubwiye ko biteguye kurirwanya, ariko ko hagikenewe ubukangurambaga bwo kurirwanya kuko abrikora bafite amayeri meshi.

Aba baturage kandi bavuga ko, banyuzwe n’ubutumwa bugamije kurwanya ihohotera rikorerwa umwana w’umukobwa bwanyujijwe mu makinamico, mu ndirimbo n’imivugo. Kuko ngo byarushijeho kubumvisha uko barirwanya.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza Kayitesi Colette

Umuyobozi mu muryango wita ku gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guteza imbere imyitwarire myiza ya kigabo (RWAMREK), Kamungu Bernadette we asanga abagabo bafashe iyambere bakarwanya ihohoterwa ryacika burundu.

Yagize ati:” umugabo afashe ikemezo cyo kurandura ijhohoterwa, rishobora kuranduka. Birashoboka ahereye iwe mu rugo, kandi twibuke ko abasambanywa ari abana babakobwa! kandi basambanwa n’abagabo.”

Akomeza avuga kandi ko, abagabo bakwiye gufata iyambere bakarinda abana b’abakobwa kuko ngo ari nk’amata.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyaruguru Kayitesi Colette avuga ko ababyeyi badakwiye guhohotera no guhagayikisha umwana watwaye inda kuko aba akiri umwana mu rugo.

Ati:” Nti mukwiye kumva ko ari ishyano mugushije, ngo mu mubuze uburenganzira kuko nabyo ni ihohoterwa muba mukomeje kumukorera.”

Abakurikiranira hafi ubuzima bw’abana bavuga ko zimwe mu mpamvu zitera gutwita imburagihe ku bangavu, harimo kutagira amakuru ahagije ku buzima bw’imyororkere n’imihindagurikire y’umubiri, hakiyongeraho n’amakimbirane yo mu miryango.

Bakavuga ko zimwe mu ngaruka umwana wahuye n’ihohoterwa ahura nazo harimo, gutwita no kubyara imburaghe, kwanduzwa indwara zandurira mu mibonanano mpuzabitsina, no gucikiriza amashuri.

Abaturage bakaba bagirwa inama yo kutarebera abarikora kandi bagatanga amakuru, kuko ngo hanashyizweho n’ikigo cya “Isange One Stop Center” kuri buri bitaro by’akarere, bifite ubushobozi bwo gutabara uwahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Hari n’itegeko ryashyizweho rihana umuntu wese wasambanyije umwana ufite imyaka 14, ariko utarageza ku myaka 18. Aho ahanishwa igihano kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarengeje imyaka 25. Mu gihe ngo uwasambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14 we, ahabwa igihano cy’igfungo cya burundu.

Leta y’u Rwanda ikaba ivuga ko kugirango iri hohoterwa ricike burundu, hakenewe uruhare rwa buri wese. Urw’abana, urw’abarezi mu mashuri, n’urw’abayobozi bo mu nzego z’ibanze.

Imibare y’abana b’abakobwa bakorewe ihohoterwa bikabaviramo gutwara inda zitateguwe mu karere ka Nyaruguru, Muri uyu mwaka wa 2018 bangana na 265.

Abaturage bitabiriye ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa


Bamwe mu bakinnye amakinamico akangurira abantu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abakobwa




Bamwe mu bayobozi ba RWAMREK
Abaturage banyuzwe n’amakinamico bakiniwe
Ubukanguramba bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abakobwa bwakozwe no mu mivugo
Abagabo batanze ubuhamya bw’uko batagihohotera abagore babo
Uyu mugore yatanze ubuhamya bw’uko yahohoteraga umugabo kugeza n’ubwo barara ukubiri
Kamungu Bernadette umuyobozi muri RWAMREK
Itsinda ryabaye irya mbere mu gukina ikinamico ryahawe igihembo cya 20.000 Frws
Itsinda ryabaye irya mbere mu kuvuga umuvugo
Uwabaye uwa kabiri mu kuvuga umuvugo
Itsinda ryabaye irya mbere mu mbyino naryo ryashimiwe

Emmanuel Rukundo rdn@Nyaruguru


      

Tanga igitekerezo

-->