Nyaruguru:Kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge byabahesheje igikombe

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 23/04/2018, Saa 09:47:00 Yasuwe inshuro 515

Akarere ka Nyaruguru, kahawe igikombe cy’ubumwe n’ubwiyunge mu rwego rwo kugashimira ibikorwa byimakaza ubumwe n’ubwiyunge kagezeho.

Ibi, aka karere kabigezeho nyuma yo guca bimwe mu bibazo birimo icy’ingegabitekerezo yagaragaraga kuri bamwe mu baturage cyane cyane mu gihe cyo kwibuka ibintu baherutse no gushimirwa n’umuyobozi wa Ibuka ku rwego rw’igihugu Dr Jean Pierre Dusingizemungu.

Muri aka aka karere kandi abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi n’abayikoze barangije igihano ngo babanye neza.

Kankindi Cansilde warokotse Jenoside utuye mu Murenge wa Rusenge, Akagari ka Raranzige, Umudugudu wa Gasave, avuga ko nk’abarokotse Jenoside babanye neza n’abandi baturage kimwe n’abakoze jenoside bihannye bakemera icyaha ndetse n’abarangije ibihano byabo.

Uyu mubyeyi anavuga ko uwamusaba umugeni yamutanga kandi ngo hari benshi banashyingiranye.

Naho uwitwa Ndekezi Celestin wamaze imyaka 10 muri gereza ya Karubanda afungiye icyaha cya Jenoside akaza kurangiza igihano, nawe atuye mu Murenge wa Rusenge. We avuga ko yafunguwe agasanga hari amatsinda ari mu karere ka Nyaruguru y’ubumwe n’ubwiyunge.

Atanga urugero rw’iryo abamo nawe ryitwa” Ubutwari bwo kubaho”. Aha muri iri tsinda bakora ibikorwa byo gufashanya birimo guhingirana, kubakirana amazu, korozanya amatungo, gukusanya amafaranga bakagurira umuntu imyambaro n’ibyo kurya bitwe n’icyo akeneye, gukora imishinga y’ubuhinzi, n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois we avuga ko iki gikombe bahawe cy’ubumwe n’ubwiyunge ari ikibatera imbaraga ariko akanashimira urwego rw’ubumwe n’ubwiyunge rwazirikanye ibikorwa bakoze mu bumwe n’ubwiyunge rukabagenera ishimwe.

Ati:” iki gikombe kitwongereye imbaraga mu byo twakoraga. Ndashimira abaturage ba Nyaruguru uburyo bafatanyije n’ubuyobozi mu rwego rwo kwimakaza ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge, kandi ntabwo tuzatezuka kubyo twiyemeje.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’umwe n’ubwiyunge mu Rwanda Fidele Ndayisaba aherutse kubwira itangazamakuru ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu mwaka ushize wa 2017, cyari ku kigereranyo cya 92%.


      

Tanga igitekerezo

-->