Nyaruguru:Hibutswe abatutsi bajugunywe mu Kanyaru,urubyiruko ruhabwa umukoro

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 20/04/2018, Saa 09:17:32 Yasuwe inshuro 599

Urubyiruko rwo mu karere ka Nyaruguru rurasabwa gukora cyane rukaziba icyuho cyatewe na Jenoside yakorewe abatutsi.

Ibi uru rubyiruko rwabisabwe ubwo muri aka Karere, hibukwaga ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata mu wa 1994 mu Murenge wa Ngoma igikorwa cyabereye ku Kanyaru, ahibutswe abatutsi bishwe bakajugunywa mu Kanyaru.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois mu butumwa yatanze yihanganishije ababuze ababo mu gihe cya Jenoside yakorwe abatutsi muri Mata 1994, abashishikariza kwiyubaka, anaboneraho gusaba urubyiruko gukora cyane rukaziba icyuho cyasizwe na Jenosede yakorewe abatusi.

Ati:”Ndabashimira uburyo mukomeje kwiyubaka nanabihanganisha. Rubyiruko ni mwebwe mbaraga z’igihugu, murasabwa gukora cyane mukaziba icyuho cyasizwe na Jenoside yakorewe abatutsi. Igihugu gifite ubuyobozi bwiza kandi bwashyizeho gahunda zitandukanye zafasha urubyiruko kwiteza imbere. Ikindi ni uko mugomba kwamagana abagifite umugambi wo guhakana Jenosdie yakorewe abatutsi.”

Ubundi butumwa bwatanzwe harimo gushimira abarokotse jenoside intambwe bamaze gutera babubungabunga ibimenyetso bya Jenoside (Inzibutso …), gushimira ubudasa bw’u Rwanda mu kongera mu kubanisha abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatusi muri Mata 1994, gushishikariza abangije imitungo y’abarokotse Jenoside batarayishyura bakayishyura, gusaba abaturage gukomeza kugaragaza ahakiri imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatuts.

Kuri uyu mugezi w’Akanyaru hunamiwe kandi hanashyirwaho indabo mu rwego rwo kwibuka abatutsi bajugunywemo.

Bamwe mu bayobozi bitabiriye iki gikorwa barimo umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, umuyobozi w’Akarere ushinzwe iterambere ry’ubukungu, umuyobozi w’Akarere ushinzwe imibereho myiza, abayobozi mu nzego za gisirikare na polisi.

Abayobozi b’inzego zitandukanye bunamiye inzirakarenga zishwe muri jenoside yakorewe abatutsi


Abaturage bitabiriye iki gikorwa cyabereye ku nkengero z’Akanyaru

      

Tanga igitekerezo

-->