Muhima:Ababyeyi 2 baburiye ubuzima ku bitaro abaganga bashinjwa uburangare

Yanditswe na rukundoe4@gmail.com Kuwa 31/12/2017, Saa 10:55:23 Yasuwe inshuro 950

Mu ijoro ryo kuwa 28 rishyira kuwa 29 Ukuboza muri uyu mwaka wa 2017, ni bwo ku bitaro bya Muhima humvikanye inkuru mbi y’ababyeyi 2 bari batwite aribo Mutuyimana Magadalene na Barakagwira Beatrice bitabye Imana ariko imiryango y’aba babyeyi bombi igahuriza ku kuba, uku kubura ubuzima kw’aba babyeyi byaraturutse ku burangare bagiriwe n’abaganga b’ibi bitaro kugeza bashizemo umwuka.

Umwe mu bagize umuryango wa Nyakwigendera Mutuyimana, wari amubereye nyirasenge (utifuje ko amazina aye atangazwa) yabwiye RWANDADALY NEWS ko urupfu rwa nyirasenge rwaturutse ku burangare bw’abaganga.

Yagize ati:”Uwo mubyeyi yari atwite ajya kwipimisha kuwa Gatatu tariki ya 27 Ukuboza abaganga bo ku Muhima bamuha rendez vous yo kuri 30 Ukuboza, ageze mu rugo bitewe n’uko yiyumvaga kuwa kane tariki ya 28 Ukuboza yazindukiye ku bitaro bya Muhima saa 07h00 yari yahageze. Ategereza ko hari uwamwakira araheba, kandi ubwo niko yagendaga arushaho kumera nabi. Bigeze saa 17h00 z’umugoroba bataramwakira umubyeyi yatangiye kuva. Abaganga babonye ko agize ikibazo ni bwo bamujyanye kumwitaho baramubaga bamuteruramo umwana w’umuhungu avuka ari muzima. Ariko mu bigaragara ni uko iyo serivisi bagiye kuyimuha igihe cyarenze. Umugabo we n’uwari wamuherekeje barategereza ko umubyeyi yagaruka shwi! Bigeze mu ma saa 22h00 z’ijoro nibwo abaganga baje batangira guhumuriza umugabo we (canceling), ngo urabona, byagenze gutya, twaramiye umwana[…]

Akomeza avuga ko byarangiye bamubwiye ko umubyeyi yatabarutse. Bahita bamuzanira impapuro rumwe rwanditseho Attestation d’acces a la morgue ruriho ahagomba kuzuzwa ibintu ariko bitujujeho. Bamusaba kuzuzaho amazina ye bamubwira ko ibindi bazabyiyuzurizaho.

Icyo gihe ngo yanze gusinya baramufata bamujayana mu cyumba hirya biramubwira bati:”Niba utazi no kwandika twebwe turakwandikira nta kibazo, abawira ko azi kwandika nta yandi mahitamo arasinya.

Polisi nayo yari yahaje ihurujwe n’undi muryango nawo wari wagize ikibazo.

Ati: “Nk’abagize umuryango twasabye ko twasabonurirwa acyamwishe bakatubwira ko babibwiye umugabo we. polisi yaduhuje n’umuganga ariko birangira bavuze ko bafite uburenganzira bwo gusobanurira nyiri uwapfuye abandi ntacyo bavugana kandi natwe twumvaga ari uburenganzira abwacu kumenya icyamwishe.”

Twavuganye kandi na Ntakiyimana Jean Pierre umugabo wa nyakwigendera maze atubwira ko byamubabaje cyane kuba umufasha we yaragiye kwa muganaga akabura umwitaho bikamuviramo gutabaruka.

Yagize ati:”Byarambabaje cyane. Ni ukuvuga ngo akazi ka leta gatangira saa 7h00 kandi zageze yahageze kuko yari yaraye nabi, déjà yari yavuyeyo bamubwira ko nta bise afite ageze imuhira birakomera niko kuzindukirayo habaho gutinda kumwakira rero bintera ikibazo ari nacyo gituma mvuga ko umudamu wanjye yaritabye Imana kubera ko batinze kumwakira ahubwo bamwakira ahari babona agize ikibazo yatangiye kuvirirana amaraso. Maze banyijiza ahantu banzanira impapuro ngo nsinye, abavandimwe bankurikiye ngo barebe izo mpapuro ngiye gusinya barabakumira banyereka aho nuzuza amazina yanjye na nimero ya telefoni yanjye maze gusinya bahita babijyana kandi nta kindi cyari cyujujeho nyine urumva ko bagiye bakuzuzaho ibyo bishakiye ntabwo namenye ibyo bujujeho.”

Yungamo ati:” Icyo nsaba leta ni uko yahagurukira biriya bitaro. Niba umurwayi abagannye ni uko ababa abizeyeho ushobozi bage bakora ibishoboka byose ntibarangarane umubyeyi kuko aba yabagannye abizeye.”

Twashatse kuvugana n’umuyobozi w’ibitaro bya Muhima ariko inshuro zose twamuhamagaye nimero ye ya telefoni ntiyacagamo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu

Twavuganye kandi n’umuvugizi wa Polisi mu mu mugi wa Kigali superintendent of Police Emmanuel Hitayezu maze atubwira ko iki kibazo bakizi kandi ko polisi yatanze ubujyana bw’uko ikibazo cyakemuka.

Ku murongo wa telefoni ati:”Kuri kiriya kibazo cya bariya bantu polisi yahurujwe ibwirwa ko hari imivurungano ibereye ku bitaro bya Muhima hanyuma biba ngombwa ko igerayo isanga koko hari abarwaza batameranye neza n’abaganga bivugwa ko hari srivisi mbi babahaye. Ariko icyo polisi yabagiriyeho inama ni uko badakwiriye kwitwara muri ubwo buryo, ko ikibazo cyabo bakwiye ku kigeza mu nzego zibifitye ubushobozi hari urugaga rw’abaganga hari n’izindi nzego zitandukanye zabafasha gukemura icyo kibazo kuko polisi ntabwo ariyo wajya kubaza uburyo ki umuntu yatabarutse. Twabasabye kutishora mu bikorwa byatuma umutekano uhungabana.”

Uyu nyakwigendera Mutuyimana Magadalene atabarutse yari afite imyaka 37 asize abana 5 harimo n’uruhinja yibarutse.

Yari atuye mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Kimisagara mu Kagali ka Katabaro.

Hagati aho uruhinja rumeze neza ariko abo mu muryango bakaba bavuga ko hakenewe ubufasha ngo ubuzima bw’uyu muziranenge butazahungabana.

Twabibutsa ko Nyakubahwa Perezida wa Repubika Paul Kagame, ubwo yari mu nteko ishinga amategeko y’U Rwanda, ku wa 31 Kanama 2017 yakira indahiro z’abagize guverinoma nshya, adaca ku ruhande yasabye Ministeri y’ubuzima gukosora imikorere itanoze vuba bidatinze anabwira iyi Minisiteri y’Ubuzima ko mbere yo kuvura abandi igomba kubanza kwivura.

Dr Diane Gashumba minisitiri w’ubuzima, asa nk’uwumviye hafi izi mpanuro kuko ubwo yasuraga ibi bitaro bya Muhima atunguranye kuwa 17 Nzeri 2017, na we yiboneye imitangire mibi ya serivisi igaragara muri ibi bitaro kuko nawe yasuzuguwe n’abaforomo bo muri ibi bitaro ndetse anahava ahagaritse ku kazi babiri muri bo.

@rukundoe4@gmail.com


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    aimable   |   ku wa 4/01/2018, Saa 20:32

    Igitekerezo*iyo utwaye mituele muntoki nta ninyinya

Tanga igitekerezo

-->