Nyanza: Umugore waciye ingando mu kabari ntacyo yafasha mu iterambere ry’urugo

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 14/03/2019, Saa 09:44:33 Yasuwe inshuro 133

Mu karere ka Nyanza haravugwa ikibazo cy’abagore bakunze kwibera mu kabari banywa. Abaturanyi babo bavuga ko iyi ngeso ari iyo kugawa kuko bituma ubukungu bw’abo bantu n’ubw’igihugu bugabanuka, bitewe n’uko batakibona umwanya wo gukora ngo biteze imbere.

Twagirimana Jeannette atuye mu kagari ka Nyanza, mu mudugudu wa Mugonzi avuga ko abagore babyuka bajya kunywa inzoga mu tubari bituma batita ku miryango yabo ugasanga abana batitaweho kubera ko ababyeyi bibera mu nzoga.

Yagize ati: "Ntabwo ari byiza kubona umubyeyi abyukira mu kabari nk’aho azindukiye mu murima mbese iterambere ntaryo ahubwo aba atagaguza n’ibyo afite ntabashe kwita ku miryango yabo."

Tuyishime Donatha yari yarabaswe no kunywa inzoga ndetse akirirwa azenguruka mu tubari yabonye ntaho byamugeza bityo we asanga umugore ufite ibitekerezo afasha umugabo we n’umuryango we kwiteza imbere kuko binatuma amakimbirane agaragara gake.

Yagize ati" Nabaswe n’inzoga ku buryo najyaga mara iminsi itatu ntarabasha gutekereza kurya ahubwo ninywera gusa ariko nyuma ngirwa inama yo kuzireka nubwo bitari byoroshye, nyuma mbona ntaho naba nerekeza mfata umugambi mbiganirijweho n’inshuti yanjye.

Usanga wowe ukura mu mufuka gusa aho kwinjiza, umugore n’umugabo we bafatanyije batera imbere bakava mu makimbirane kubera ko muba mufite ibitekerezo bimwe mwese mushaka icyabateza imbere".

Hari bamwe mu bagabo bemeza ko umugore akwiye kujya mu kabari ariko akajyayo agaragiwe bityo bituma amakimbirane ntaho yahera kuko bose baba barikumwe bityo bakanamenya igihe bamarayo kugirango bajye kwita no gutanga uburere ku bana babo.

Muhozi Leonidas avuga ko kuba umugore yajya mu kabari nta kibazo kirimo kuko ihamwe ry’uburinganire rigomba kubahirizwa ariko akajyayo agaragiwe kuko anamenya igihe amarayo kugirango ajye no kumenya ibyo mu rugo uko bimeze.

Yagize ati"Ku bwanjye mbona kuba umugore yajya mu kabari nta kibazo cyaba kibirimo kuko ni no mu rwego rwo kwimakaza ihame ry’uburinganire ariko akanamenya igihe agomba kujya kureba mu rugo uko byifashe kuko aba afite abagomba kumwibutsa ko afite izindi nshingano mu rugo agomba kuzuza".

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza muri aka karere Umutesi Solange yemeza ko bidakwiye ko umubyeyi ufite abana yabaha urugero rubi rwo kujya kunywa inzoga ariko bazakangurira ababyeyi kujya bagirana inama kugira ngo n’ugiyeyo yibuke ko hari umuryango agomba kurebera kuko hari abakagombye kumufatiraho urugero akenshi usanga na bo bishora mu bikorwa bibi bityo ko gufatanya n’inzego zose kugira ngo higishwe abamaze kubigira umuco.

Yagize ati"Mbona bidakwiye ko umugore yajya kwirirwa mu kabari kandi afite abana agomba kwitaho ,icyo nsaba abandi babyeyi bajye baganiriza aba bafite izi ngeso baziveho kuko hari abana bagomba gukura babafatiraho urugero kandi burya bavugako "uwiba ahetse aba yigisha uwo mu mugongo" kandi ntibikwiye akenshi usanga izi nzoga zarabagize abakecuru n’abasaza imburagihe kandi bakwiye kujya bitwararika ku nzoga banywa kuko ntibaba bazi aho zavuye harimo izujuje ubuziranenge ndetse n’iz’inkorano".

Akenshi bene ibi bibazo bigira ingaruka zikomeye kuko bikurura amakimbirane mu muryango bigatuma ingo zisenyuka ndetes bamwe bakanicana,abana babo bakava mu mashuri,imirire mibi no kugwingira bigahabwa ikicaro mu muryango wabo ndetse iterambere ntirizigere rigera mu miryango imeze gutya kuko haba hibera amakimbirane aho gukorera umuryango.

Abagore bitabiriye umunsi mpuzamahanaga w’umugore mu karere ka Nyanza
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Nyanza Umutesi Solange


AKIMANA Jean de Dieu @rdn – NYANZA