Nyanza: Kicukiro ntivuga rumwe n’ibitaro bya HVP Gatagara k’umwenda ibibereyemo

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 25/04/2019, Saa 17:04:34 Yasuwe inshuro 217

Mu kiganiro ubuyobozi bw’ibi bitaro bwagiranye n’itangazamakuru kuri uyu 24 Mata 2019, bwagaragaje ko hari uturere tubabereyemo umwenda kandi tukaba tutagaragaza ubushake bwo kubishyura.

Umuyobozi w’ibitaro bya HVP Gatagara Fureri Kizito Misago

Umuyobozi w’ibitaro bya HVP Gatagara Fureri Kizito Misago, yatanze urugero rw’uturere twa Nyagatare na Kicukiro twagiye tuhazana abafite ubumuga mu bihe bitandukanye ariko nti babishyurira.

Yagize ati:” Utundi turere twari tutubereyemo umwenda twagiye tutumenyesha umwenda tubereyemo, tumwe turishyura utundi twerekana uko tuzagenda twishyuramo ariko akarere ka Kicukiro n’akarere ka Nyagatare twabamenyesheje umwenda batubereyemo nti bagaragaza ubushake bwo kwishyura.”

Yakomeje avuga ko uwo mwenda kuba utishyurwa, birushaho kubateza ibibazo birimo no kubura uko bishyura ababaha ibikoresho bikorwamo insimburangingo.

Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro Dr Jeanne Nyirahabimana yabwiye www.rwandadailynews.com ko uwo mwenda wigeze kubaho ariko ko, ibitaro bya HVP Gatagara bitigeze bibaha urutonde rw’abagomba kwishyurirwa. Ndetse yanahakanye ibyo kuba nta bushake bagaragaje bwo kwishyura.

Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro Dr Jeanne Nyirahabimana

Yagize ati:” Hari imyenda yigeze kubaho cyera ariko nta nyandiko zigaragaza ubusabe wo kubishyura zigeze zigaragara. Ubwo rero sinzi uwabivuze uko yabize, nta bushake bucye bwo kwishyura twigeze tugira rwose.”

Uyu muyobozi w’akarere ka Kicukiro yifuje ko twavugisha umuyobozi mukuru ushinzwe imirimo rusange mu karere witwa Niyongabo Jacques kugirango atubwire byinshi kuri iki kibazo, maze abwira www.rwandadailynews.com muri aya magambo.

Yagize ati:”na Fureri ubwe twarivuganiye ngo baduhe urutonde rugaragaza amazina y’abishyurirwa n’ingano y’amafaranga ariko na n’ubu ntabo baraduha.”

Uyu muyobozi yongeraho ko mugihe cyose ibitaro bya HVP Gatagara byaboherereza urwo rutonde, akarere ka kicukiro kiteguye guhita kishyura umwenda wose usaga miliyoni 3 n’imisago y’amafaranga y’u Rwanda.

N’ubwo izi mpande zombi zitemeranya ku byagakwiye kuba byarakozwe, ibitaro bya HVP Gatagara byo bigaragaza inyemezabwishyu ziriho amafaranga akarere ka kicukiro kagomba kwishyura, ibaruwa yandikiwe akarere kakanayiteraho kashe ko kayakiriye, ndeste n’urutonde rw’abo ibi bitaro byishyuriza nkuko bishimangirwa na Robert Mukundwa ushinzwe umutungo mu bitaro bya HVP Gatagara (Nyanza).

Ibitaro bya HVP Gatagara biherereye mu karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, bizwiho umwihariko wo kwita ku bafite ubumuga bw’ingingo no kubakorera insimburangingo kuva mu mwaka wa 1960, bishinzwe na Padiri Joseph Julien Adrien Fraipont Ndagijimana. Ubu bimaze kugira amashami 6, mu gihugu hose.


Urutonde ruriho abagomba kwishyuriwa rwohererejwe akarere ka kicukiro karanarubona ariko kararahakana ko katarubonye

Ibaruwa isaba akarere ka kicukiro kwishyura umwenda ibitaro byabandikiye

indi baruwa yishyuza yandikiwe akarere ka kicukiro




Rukundo Emmanuel@rwandadailynews.com_Nyanza