Nyanza: Imiryango itegamiye kuri Leta igiye gusaba ko abahesha b’inkiko batari ab’umwuga bakurirwaho kurangiza imanza

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 2/04/2019, Saa 08:15:16 Yasuwe inshuro 77

Ibi, abagize ihuriro ry’imiyango itegamiye kuri leta bari kumwe n’Umuryango Ihorere Munyarwanda babigaragarije mu nama y’iminsi 2 bagiranye igamije gusobanurira amategeko abari mu nzego z’ubuyobi no kureba imbogamizi umurage agihura nazo mu rwego rw’amategeko.

Hirya no hino mu gihugu iyo abaturage bahuye n’umuvunyi mukuru, baza kubwinshi bagamije kumugezaho ibibazo by’akarengane ahanini biba bishingiye ku manza baburanye bakazitsinda ariko nti zirangizwe kandi zarabaye itegeko. Ibi beherutse kugaragara mu karere ka Huye na Nyaruguru, ubwo yari yabasuye.

Abahesha b’inkiko batari abumwuga ubusanzwe bayobora utugari n’imirenge, nibo bakunze kuvugwa ho kutarangiza izi manza. Dukundimana Cassien ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umwe mu mirenge igize akarere ka Huye akaba n’umuhesha w’inkiko utari uw’umwuga.

Yabwiye www.rwandadailynews.com ko abahesha b’inkiko batari ab’umwuga haba ubwo bajya kurangiza imanza bagahura n’imbogamizi zirimo iz’ubushobozi bucye kubazitsinzwe, kwigomeka, gutoroka n’izindi agasanga ariyo ntandaro y’imanza zitrangizwa kandi zarabye itegeko.

Ku ruhande rw’abanyamategeko bo bavuga ko uku guseta ibirenge kw’abahesha b’inkiko batari abumwuga, mu kurangiza imanza zabaye itegeko biterwa no kuba babifatanya n’akazi kabo ka buri munsi.

Muhimpundu Betina ni umunyamategeko mu muryango Ihorere Munyarwanda, uvuga ko ari ikibazo ariko bagiye kugikoraho ubuvugizi.

Muhimpundu Betina ni umunyamategeko mu muryango Ihorere Munyarwanda

Yagize ati:" Kuri iryo rangizwa ry’imanza zaye itegeko,hagiye hagaragara ikibazo ko bariya bahesha b’inkiko batari ab’umwuga kuzirangiza bibabera imbogamizi kuko bafite inshingano yo kuyobora umuturage banamushishikariza gahunda za leta, ariko hakiyongeraho no kuba bajya kurangiza urubanza aho bashobora no kumugurishiriza ibye. Aho biragoye rero kuko usanga batinya kugirana ikibazo n’umuturage kandi ejo bazasubira kumushishikariza gahunda za leta. Ni ikibazo ubu tugiye gukoraho ubuvugizi inzego zibishinzwe zigire icyo zibikoraho."

Ihame ry’ubutabera rivuga ko iyo umuntu atsinze urubanza ntabone ibyo yatsindiye, nta butabera bwuzuye aba baonye.

Imibare itangwa na Ministere y’ubutabera mu Rwanda ku manza zitarangijwe, yerekana ko inyinshi ari izishingiye kuri Gacaca aho ziri hagati y’ibihumbi 60 na 70 mu gihugu hose. Naho izisaga 5% by’izi manza zitarangijwe, bikaba byaratewe n’abagombaga kwishyura badafite ubwishyu cyangwa baratabarutse.

Umuryango Ihorere Munyarwanda uvuga ko wiyemeje gusobanurira abayobozi mu nzego zitandukanye amategeko n’imikoreshereze yayo, hagamijwe ko umuturage abona ubutabera bwuzuye. Bamaze kubikora mu turere twa Nyarugenge, Rubavu, Musanze, Huye, Nyanza na Muhanga. Hakaba hatahiwe abo mu karere ka Rusizi mu ntara y’uburengerazuba.

Muhimpundu Betina ni umunyamategeko mu muryango Ihorere Munyarwanda


Emmanuel Rukundo @rwandadailynews.com _Nyanza