Nyanza: Imihigo 68 muri 73 bahize bayesheje neza 100%

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 29/06/2019, Saa 13:18:31 Yasuwe inshuro 192

Ibi ni ibyatangarijwe mu kiganiro akarere ka Nyanza kagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 28 Kamena 2019, mu gihe umwaka w’ imihigo 2018/2019 uri gusatira umusozo.

Meya Ntazinda Erasme yavuze ko mu mihigo 73 bari bahize igera kuri 68 yeshejwe neza 100%, mugihe 5 ariyo itarashyizwe mu bikorwa biturutse ku mpamvu zirimo kuba hari iyo akarere kari gahuriyeho n’izindi nzego.

Imihigo 73 akarere ka Nyanza kari kahigiye imbere y’umukuru w’igihugu, yari igizwe na 34 mu mibereho myiza y’ abaturage, 27 ijyanye n’iterambere, na 12 mu miyoborere myiza.

Abaturage b’akarere ka Nyanza bavuga ko bakurikije uko babona ibikorwa byakozwe, biteguye kuzagira umwanya mwiza ubwo amanota y’uko uturere twarushanyije kwesa imihigo.

Umucuruzi witwa Felecien Ntawuhiganayo ukorera mu mujyi wa Nyanza we yatanze urugero rw’ibyo abona bishobora kuzabahesha amanota meza.

Yagize ati:” mu karere kacu, uyu mwaka twarakoze ibikorwa birivugira. Muri buri kagali, ubu dufite Poste de Sante, amazi meza turayafite kuko dufite n’uruganda ruyatunga.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme avuga ko bishimira byinshi bakoze ariko, ngo ibijyanye n’umwanya bazagira mu mihigo y’uyu mwaka, uzaba ujyanye n’ibyo bakoze kandi biteguye kuwakira, waba ari uwambere bakabyishimira, waba ari n’undi wose ukabatera ishyaka ryo kurushaho gukomeza gukora cyane bashakira umuturage n’igihugu iterambere.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme

Yagize ati:” ibijyanye n’umwanya rero, uwo tuzabona wose tuzawakira. Ibyo twakoze uyu mwaka turabyishimira, kuko nk’ ibijyanye n’ ibikorwaremezo, kubakira abatishoboye twabigezeho 100%.”

Imwe mu mihigo yeshejwe neza 100% harimo ingo 5,600 zagejejweho umuriro w’amashanyarazi, umuyoboro ukwirakwiza amazi meza wa Shyogwe - Mayaga gukura abantu batuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, kubaka ibyumba by’amashuli, kubaka inzu 15 zubatse mu buryo bwa Four in One z’abarokotse Jenoside batishoboye, imiryango 947 muri gahunda ya Girinka Munyarwanda yorojwe inka, kubaka iteme ryo mu kirere riri ahitwa Rugwa , kwigisha abakuze gusoma no kwandika, gukora amatarasi y’indinganire, no gushyira amatara ku muhanda wa Cercle - Gatagara, mu dusantire twa Ntyazo, na Rugerangazi .

Mugihe imihigo 5 yo, yashyizwe mu bikorwa ariko umwaka w’imihigo ukaba urangiye itaragera ku gipimo cya 100% kuko igikomeza, kandi yose ikaba iri hejuru ya 85%.

Mu mihigo y’umwaka ushize w’imihigo, akarere ka Nyanza kari kaje ku mwanya wa 30 n’amanota 53% mugihe akarere ka mbere kari kabaye Rwamagana n’amanota Rwamagana 84.5 %

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme
Abayobozi b’amashami na komite ya DJAF bitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru
Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza