Nyanza: Haracyari abahohoterwa bagaceceka

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 13/12/2017, Saa 08:21:20 Yasuwe inshuro 746

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza buravuga ko muri aka karere hakigaragara abagihohoterwa bagaceceka.

Iyi ni yo mpamvu Mutesi Solange, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Nyanza asanga ntawe ukwiriye kurebera ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana b’abakobwa.

Yagize ati:” Mu karere kacu ihohoterwa riracyahari kuko imibare dufite yerekana ko ingo tumaze kubarura zo muri aka Karere 106 zirangwamo ihohoterwa . Turacyafite abangavu baterwa inda bakiri bato kuko ubu twabaruye abasaga 200, turacyafite abagore bahohohoterwa bagaceceka bakabihishira niyo mpamvu dukora ubu bukangurambaga.”

Mutesi Solange umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Nyanza

Ni mu gihe bamwe mu baturage baganiriye na RWANDADAILY NEWS bavuga ko ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa ahanini riterwa n’ababyeyi bashishikajwe no gushaka ubukire bityo ntibabone umwanya wo kwicarana n’abana babo ngo babagire inama zijyanye n’imyororokere n’ubwo n’ababikora bakiri bake bitewe no ku bitinya.

Nyuma y’aho bigaragariye ko umubare w’abana baterwa inda zitateganijwe ugenda uzamuka, hirya no hino ubukangurambaga burakomeje bugamije gusobanurira abaturage b’ingeri zose ku ihohoterwa ry’abagore n’abana b’abakobwa basobanurirwa uko babarinda inda zitateganyijwe.

Ni muri urwo rwego mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, ku bufatanye n’Impuzamiryango PROFAME TWESE HAMWE, hasojwe iminsi 16 yakorewemo ubukangurambaga busobanurira abaturage b’ingeri zose ihohoterwa ry’abagore n’abana b’abakobwa baterwa inda zitateganyijwe.

Kanakuze Jeanne D’Arc,umuyobozi w’impuzamiryango PROFAME TWESE HAMWE

Kanakuze Jeanne D’Arc, umuyobozi w’Impuzamiryango PROFAME TWESE HAMWE,avuga ko inzira ikiri ndende agendeye k’ubushakashatsi bukorwa bukagaragaza ko hari abakinangiye bavuga ko ihohoterwa riterwa n’ubukene.

Kuri ubu mu Rwanda imibare itangwa na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango(MIGEPROF) igaragaza ko mu 2016 abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 16-19 bagera ku 17500 batewe inda zitateganijwe kandi ngo byanabagizeho ingaruka zitandukanye zirimo no kuva mu mashuri.

Abakinnyi b’amakinamico n’amafirimi atandukanye bifatanije n’abaturage babigisha kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana b’abakobwa.

      

Tanga igitekerezo

-->