Nyanza: Basabwe kwakira neza abarangiza ibihano bakatiwe n’inkiko gacaca

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 13/04/2019, Saa 19:51:54 Yasuwe inshuro 100

Ubwo bari mu muhango wabereye ku cyicaro cy’Intara y’amajyepfo kuri uyu wa 11 Mata 2019 wo kwibuka abahoze ari abakozi b’ibyahoze ari Perefegitura ya Gitarama, Butare na Gikongoro bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abawitabiriye basabwe kwakira neza abakatiwe n’inkiko gacaca bagenda barangiza ibihano bakagaruka muri sosiyete.

Gasamagera Wellars wigeze kuba Senateri mu Rwanda ubu uyobora ikigo gishinzwe kongerera ubushobozi abakozi ba Leta (Rwanda Management Institute-RMI) yabwiye abawitabiriye ko hari abakatiwe n’inkiko gacaca barimo gusoza igihano cyabo muri gereza bagiye kugaruka mu buzima busanzwe, aboneraho gusaba abantu kwitegura kubakira neza kuko yizera neza ko bazaza barahinduye imyumvire yabateye gukora jenoside.

Inkiko gacaca zatangiye imirimo yazo mu mwaka wa 2002, kuwa kane taliki ya 10/3/2005 nibwo zatangiye kuburanisha imanza,tariki ya 18 Kamena 2012, nibwo zasoje imirimo yazo hose mu gihugu.

Gasamagera yagize ati " Bamwe mu bafunzwe bafungiwe icyaha cya jenoside bahamijwe n’inkiko gacaca bari hafi kurangiza ibihano ariko dutangire kwitegura kubakira gusa tuzabakira neza ariko nabo ntibazazane imyitwarire yabaranze mbere yo gukora ibyaha bahamijwe bya jenoside".

Avuga kandi ko abo bantu bahakana, bakanapfobya, abagerageza koroshya Jenoside bajya mu mibare igamije kujijisha, kimwe n’abagoreka amateka bagahakana Jenoside yakorewe abatutsi yasabye imbaraga za buri wese guhaguruka akarwanya abantu nk’aba ko Jenoside yitwa Jenoside yakorewe abatutsi nta kuyishakira ukundi kundi yakwitwa.

Akomeza abwira abitabiriye umuhango wo kwibuka abahoze ari abakozi b’amaperefegitura ko Ubumwe bw’abanyarwanda bwaturutse mu bushake bw’abanyarwanda ubwabo, ko aribwo bwatumye abanyarwanda bari bageze aho bari uyu munsi ndetse ubu bumwe buzanatuma barwanya ndetse bakanesha abakirangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Inkiko Gacaca zaciye imanza zisaga miliyoni 1.958.654 ndetse bamwe bakora ibihano abandi bakora imirimo ya TIG ,naho urukiko mpuzamahanga rwa Arusha (TPIR) rwaciye imanza 61 kuva 1996 rugeza 2014 rufunga imiryango ndetse bamwe rubaha ibihano bya burundu kubera uruhare rwo gutegura no gutsemba abatutsi.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn - Amajyepfo