Nyanza: Babimburiye abandi kwesa umuhigo u Rwanda ruteganya kwesa muri 2024

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 29/12/2018, Saa 14:58:27 Yasuwe inshuro 547

Abaturage bo mu karere ka Nyanza barishimira ko bamaze kubaka Poste de Sante muri buri Kagari bikaba bibafasha kwivuriza hafi, umuhigo u Rwanda rwihaye ko ruzaba rwesheje mu mwaka wa 2024.

Abaturage batuye mu Murenge wa Busasamana na Kigoma babwiye umunyamakuru wa www.rwadadailynews.com ko ntawe ukirembera mu rugo.

Umwe yagize ati:"ubu iyo tune kwivuza aha, baraduha serivisi nziza, bakatwakirana ubwuzu, bakaduha imiti tugataha."

Undi wo Murenge wa Kigoma we yavuze ko baruhutse kujya kwivuriza kure.

Ati:" Ubundi mbere twjyaga kwivuriza i Gahombo cyngwa se i Gatagara aha hataratangira. Ariko ni kuvuga ngo kuva iyi Poste de Sante yatangira ugukora byaratworohereje. Nyine harimo nk’abatarabonaga ubushobozi bwo gutega ariko ubu dusanga baratworohereje."

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme (Photo internet)

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda ashimira abafatanyabikorwa nka Minisiteri y’ubuzima, na SFH babafashije kubaka izi poste de Sante agasaba abaturage kuzigana bashaka serivisi z’ubuzima kuko zabegerejwe.

Bimwe mu bikorwa bizakorwa mu rwego rw’ubuzima muri gahunda ya guverinoma y’imyaka 7

Guverinoma izakomeza guharanira ko Abanyarwanda bagira ubuzima bwiza kandi serivisi z’ubuvuzi zikagera kuri bose.

Guverinoma izubaka ibitaro bitandukanye, ndetse ibindi byagurwe kandi byose ngo bizashyirwamo ibyangombwa bikwiye. Bimwe mu bitaro birebwa n’iyi gahunda ni ibya Ruhengeri, Munini, Byumba, Nyabikenke, Masaka, Gatunda, Gatonde na Muhororo.

Imirenge 17 itari ifite ibigo nderabuzima, izabihabwa kandi hirya no hino mu gihugu hazubakwa “Poste de Santé” nshya 150 ku buryo buri Kagari kazabag gafite poste de sante yako.

Hazakomeza kunozwa ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo kugabanya impfu z’abana bato n’ababyeyi bapfa babyara.

Ibi ngo bizatuma igipimo cy’umubare w’ababyeyi bapfa babyara kigabanuka kigere ku 126/100.000 kivuye kuri 210/100.000. Igipimo cy’umubare w’abana bapfa batarageza ku myaka itanu na cyo kizagabanuka kigere kuri 35/1.000 kivuye kuri 50/1.000.

Ingamba zo gukingira abana bose na zo zizakomeza kwitabwaho kandi n’umubare w’abagore babyarira kwa muganga uzazamuka ugere hejuru ya 90%. Hazongerwa umubare n’ubushobozi bw’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima barimo abaganga (general practitioners), abaganga b’inzobere (specialists), abaforomo n’ababyaza (nurses and midwives), n’abandi bakozi b’ibitaro (administrators).

Ibi bizagabanya igipimo cy’umubare w’abarwayi ku muganga umwe, kizava ku bantu 10.055 kigere ku 7.000. Igipimo cy’umubare w’abarwayi ku muforomo umwe na cyo kizagabanuka kive ku 1.142 kigere kuri 800. Igipimo cy’umubare w’abagore ku mubyaza kizagera ku 2.500 kivuye ku bagore 4.037.

Ku bufatanye n’Abikorera, hazashyirwaho Ibigo by’Ubuzima by’ikitegererezo bizajya bivura zimwe mu ndwara zitandura (Non Communicable Diseases) zajyaga zituma Abanyarwanda batari bake bajya kuzivuriza hanze kandi bibahenze.

Hazatezwa imbere inganda zikora imiti n’ibikoresho byo kwa muganga kandi hashyirwe imbaraga mu bushakashatsi bujyanye n’ubuvuzi. Hazongerwa imbaraga mu gukumira no kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu byiciro byose by’abaturage cyane cyane mu rubyiruko.

Hazongerwa imbaraga mu kwigisha ubuzima bw’imyororokere hagamijwe guca inda zitateganyijwe n’indwara zandurira mu myanya ndangagitsina hibandwa ku rubyiruko.

Abanyarwanda bazakangurirwa gahunda yo kuboneza urubyaro. Umubare w’ababukoresha uzazamuka ugere nibura kuri 60% uvuye kuri 48%.

Akarere ka Nyanza gafite ubuso busaga 671 km2, gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi magana atatu na makumyabiri na bitatu magana arindwi na cumi n’icyenda (323 719) Umubare wabaturage (2012): 323 719 , Ubucucike bw’abaturage (2012): 481.5/Km2 , gafite imirenge 10, n’utugari 51.

Ibyo abantu bazi cyane ku karere ni Ahantu nyaburanga, imisozi, amashuri menshi, ibiranga amateka, umuco ushingiye ku mateka n’ibindi....

Zimwe muri Poste we Sante zubatswe muri buri kagari

Ibiro by’Akarere ka Nyanza

Emmanuel Rukundo RDN/ Nyanza


      

Tanga igitekerezo

-->