Nyanza: Abunzi bahuguwe ku mategeko no gukemura amakimbirane

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 13/03/2019, Saa 09:53:16 Yasuwe inshuro 119

Komite z’abunzi b’utugari n’imirenge, n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bo mu Karere ka Nyanza, ku bufatanye na Minisiteri y’ubutabera mu Rwanda n’akarere ka Nyanza batewe inkunga n’ambasade ya Suwede, abakozi b’umuryango RCN & Justice et Democratie babahuguye ku bijyanye n’uburyo bwo gukemura amakimbirane mu baturage, intambwe zifashishwa mu kunga abantu, n’amategeko atandukanye arimo iry’ubutaka, iry’umuryango, n’iry’impano n’izungura.

Inzobere mu bijyanye n’amahugurwa Kiruhura Feston akaba n’umukozi mu muryango RCN & Justice et Democratie avuga ko abunzi bakwiye gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe.

Inzobere mu bijyanye n’amahugurwa Kiruhura Feston akaba n’umukozi mu muryango RCN & Justice et Democratie

Ygize ati:" Twabigishije byinshi birimo n’amategeko icyo tubasaba, ni ukujya kubishyira mu bikorwa. Yaba uburyo bwo gukemura amakimbirane mu baturage, intambwe zifashishwa mu kunga, amategeko nk’iry’ubutaka, iry’umuryango, n’iry’impano n’iry’izungura, kuko bizabafasha mu kazi kabo ka buri munsi."

Mukankundiye Speciose na Mukamurara Vestine, ni abunzi mu Murenge wa Kigoma. Babwiye umunyamakuru ko hari zimwe mu mbogamizi bahuraga nazo zirimo kutuzuza neza ibitabo bakoresha, ariko ngo nyuma y’amahugurwa hari icyo bungutse.

Umwe yagize ati:" Hari aho tutuzuzaga neza mu bitabo, ariko twamenye kubyuzuza neza, twamenye uko batanga za hamagaza (impapuro zisaba umuntu kwitaba inteko y’abaunzi)."

Undi ati: " Twaje gusanga hari byinshi twakoraga tutari dusobanukiwe, ariko ibyo twize tugiye kubishyira mu bikorwa."

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyanza Niyonshimye Olivier, yavuze ko aya mahugurwa agiye gufasha abunzi cyane.

Yagize ati:" Iyo tubahaguye gutya birabafasha mu kazi akabo ka buri munsi kandi tuzakomeza kubafasha."

Abagize komite z’abunzi b’utugari bahuguwe ni 399, abagize komite z’abunzi b’imirenge bahuguwe ni 70, wongeyeho abanyamabanaga nshingwabikorwa b’imirenge 10 igize akarere ka Nyanza.




Inzobere mu bijyanye n’amahugurwa Kiruhura Feston akaba n’umukozi mu muryango RCN & Justice et Democratie
Bamwe mu bunzi bahuguwe
Ummwe mu bunzi bo mu Murenge wa Kigoma bahuguwe

Emmanuel Rukundo @rdn Nyanza