Nyanza: Abaturage n’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga bagiye guhugurwa ku mategeko atandukanye

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 9/02/2019, Saa 06:52:27 Yasuwe inshuro 347

Ubuyobozi bw’umuryango witwa RCN Justice at Democratie, buravuga ko bwatangije ubukangurambaga bugamije kwigisha abaturage amategeko. Ni nyuma yaho ngo bigaragariye ko bamwe mu baturage, nta bumenyi buhagije ku mategeko bari bayafiteho.

Ibi byavugiwe mu nama ubuyobozi bw’uyu muryango bwagiranye n’ubuyobozi bw’akarere, n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize akarere ka Nyanza.

Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga muri RCN Justice et Democratie, Hitababyaye Jean Pierre yavuze ko ubu bukangurambaga bagiye kubukora nyuma n’ibiganiro bagiranye n’abaturage bikagaragra ko nta mategeko bazi.

Yagize ati:" icyagaragaye mu biganiro twagiye dukorana n’abaturage byagaragaye ko nta bumenyi abaturage bafite ku mategeko. Aho niho tuzashyira umwotso twigisha abaturage amategeko. Tuzanahugura n’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga kuko n’abo bajya bahura n’ibibazo byo kurangiza Imanza.

You kwigisha abaturage amategeko ngo bizakorerwa mu tugari, abantu bashyirwa mu matsinda hahugurwe abantu 40 nabo bazajya bahugura abandi. Bikazakorwa na RUN Justice et Democratie ifatanyije na HAGURUKA.

Umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Nyanza witwa Uwizeyima Olive yavuze ko nk’umwe mu bakurikiranye ibiganiro kuri you mushinga mushya wa UBU( ubutabera bwegereye abaturage) bigiye gufasha abaturage b’akarereka Nyanza.

Ati:" Abaturage bagiye kugira ubumenyi ku mategeko abarengera, kandi bizanagira impinduka nziza ku birebanano kurangiza imanza nkurikije uko bawusobanuye."

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu KAJYAMBERE Patrick avuga ko kuba abaturage bagiye kumenya amategeko bizagabanya umubare w’abakora ibyaha.

Yagize ati:" Hari amategeko anasohoka abaturage nti baramenya kandi harimo ibihano bikarishye. Hari igihe aba yumva ko niba yibye igitoki ari ibisanzwe, ariko ubu bagiye gusobanukirwa kandi turahamya ko bizagabanya abakora ibyaha n’baganaga inkiko."

Uyu muryango wa RCN Justice et Democratie, mu mushinga wabo w’ubutabera bwegereye umuturage bazafatanyamo na HAGURUKA, bazawukorera mu turere 6 mu Rwanda. Mu kwigisha abaturage amategeko bakazajya baba bari kumwe n’abakinnyi b’amakinamico baturutse mu itorero MASHIKA.

Ni mugihe imibare igaragaza ko ibibazo bigana mu nkiko izisaga 90% ari ibishingiye ku mahugu, n’amasambu.

Umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Nyanza Uwizeyima Olive
Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga muri RCN Justice et Democratie Hitababyaye Jean Pierre

Abitabiriye ibiganiro

Emmanuel Rukundo/RDN Nyanza


      

Tanga igitekerezo

-->