Nyanza: Abaturage basabwe kubungabunga ibikorwaremezo by’amazi

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 20/03/2019, Saa 15:04:19 Yasuwe inshuro 400

Ministere y’ibikorwaremezo n’abafatanyabikorwa bayo basabye abaturage kubungabunga ibikorwaremezo by’amazi bakanagaragaza ababyangiza.

ibi babitangaje mugihe hirya no hino mu gihugu hagiye hagaragara ibikorwa byo kwangiza ibikorwaremezo by’amazi nk’amatiyo n’ibindi bikaviramo abaturage kuyabura cyangwa se bakuvoma kure.

Urugero rwa vuba ni urw’inkuru twabagejejeho mu kwezi kwambere k’umwaka ushize wa 2018, aho abari batuye mu kagari ka Gatobotobo mu Murenge wa Mbazi mu karere ka Huye bavugaga ko, imashini zakoze imihanda zikangiza amatiyo bikabaviramo kubura amazi.

Ubwo Ministere y’ibikorwaremezo n’abafatanyabikorwa bayo batangizaga icyumweru cy’amazi kiganisha ku kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amazi uzizihizwa taliki ya 22 uku kwezi, Umuyobozi ukuriye ishami ry’amazi n’isukura muri iyi Minisiteri y’ibikorwaremezo Kayitesi Marceline yavuze ko, abaturage bakwiye kubungabunga ibikorwaremezo by’amazi bakanagaragaza ubyangiza.

Yagize ati:" Abaturage icyo tubasaba ni ukubahiriza ibikubiye muri iyi politiki y’amazi n’isukura, ni ukubungabunga ibikorwaremezo byabyo. Bafite uruhare rwo kumenyekanisha ababyangiza."

Leta y’u Rwanda ifite gahunda y’uko mu mwaka wa 2024 buri muturage azaba agerwaho n’amazi meza 100%. Imibare iheruka gutangwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibaremu Rwanda igaragaza ko, mu gukwirakwiza amazi meza bigeze ku kigereranyo cya 86% ndetse na 85% mu bijyanye no gukwirakwiza service z’isukura.

Umuyobozi ukuriye ishami ry’amazi n’isukura muri iyi Minisiteri y’ibikorwaremezo Kayitesi Marceline

Emmanuel Rukundo@Rdn_Nyanza