Nyanza:Abanyeshuri b’i Nyamagabe batemberejwe mu rukari basobanurirwa amateka y’Abami

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 9/08/2018, Saa 18:24:42 Yasuwe inshuro 626

Abana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye akikije ishyamba ry’umukandara wa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe barishimira igikorwa bakorewe cyo kujyanwa gusura mu Karere ka Nyanza kureba no gusobanurirwa uko Abami b’u Rwanda babagaho.

Abo bana kandi basuye n’uruganda rutunganya inkingi/amapoto zikoreshwa mu gukwirakwiza amashanyarazi n’ibarizo rya kijyambere bya New Forests Company.

Abagera kuri 46 biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye yo mu Mirenge ya Kitabi na Uwinkingi, ikikije Ishyamba rya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe bari kumwe na bamwe mu barimu babo.

Ni igikorwa cyateguwe na The New Forests Company, NFC, mu rwego rwa gahunda y’icyo kigo yo guteza imbere abaturage (community development).

Umukozi muri NFC ushinzwe guhuza ikigo n’abaturage ndetse n’ubuyobozi, Maniraguha Eric, avuga ko icyo gikorwa bakoreye abo bana kigamije kubafasha kumenya byinshi birimo kumenya gutozwa umuco w’Ishoramari ndetse n’amateka y’Igihugu cyabo.

Maniraguha Eric ati “Kubazana hano ni ukugira ngo bakure bazi byinshi bafunguke mu mutwe, urabona batuye hafi y’ishyamba usanga kenshi ababyeyi babo bakora buzinesi zijyanye n’ibiti, ibiti nibyo bareba gusa. Bari kwiga kandi ni urubyiruko ni ukugira ngo bafunguke mu mutwe bagire ibitekerezo byagutse ku buryo bashobora gutekereza ibintu bifite ireme kandi bikomeye bifite akamaro”

Bamwe mu bana b’abanyeshuri basuye uruganda rutunganya amapoto n’ibarizo rya kijyambere, batambagizwa ibice bigize izo nganda ari nako basobanurirwa imikorere yazo. Ni igikorwa bavuga ko bishimiye kuko bahungukiye byinshi.

Nshimiyimana Athanase yagize ati “Nabashije kumenya aho uru ruganda rukorera kandi mbasha kumenya n’uko amapoto atunganyirizwa mu ruganda. Icyo nakora nkagikorera nabo duturanye kandi nanjye kikangirira akamaro ni ugufata ishyamba neza tukaribyaza umusaruro ku buryo aya mapoto abasha gutwara amashanyarazi aboneka”.

Bakomereje mu Rukari ahari ingoro y’Abami basura ibice bitandukanye bihagize ari nako basobanurirwa byinshi, ikintu bavuga ko cyabashimishije cyane mko gushira amatsiko ku mibereho y’umwami.

Nyanza yafatwaga nk’Umurwa w’Ubwami kuva mu mpera z’ikinyejana cya 19 kugeza mu mwaka wa 1961.

Mu Murenge wa Busasama ahazwi nko mu Rukari aho abo bana basuye niho hari Ingoro z’Abami hakaba urugo rw’Umwami Mutara wa III Rudahigwa, watwaye u Rwanda kuva mu mwaka w’1931 kugeza mu mwaka w’1959.

Nyuma yo gusura uruganda rutunganya amapoto n’ibarizo rya kijyambere no kumenya imikorere y’izi nganda ndetse no gusura i Nyanza mu Rukari ahari ingoro y’Abami n’iy’Ubugeni n’Ubuhanzi, bamwe muri abo banyeshuri bahawe ibihembo ku marushanwa bakoze hagamijwe kubatoza gusoma, kwandika no gushushanya.

The New Forests Company irateganya gukomeza iki gikorwa mu rwego rwo gukomeza gukangura urubyiruko no kurushishikariza kwihangira imirimo bareba kure mu rwego rwo kwitegurira ejo hazaza habo heza.


Rukundo Emmanuel RDN/Nyanza


      

Tanga igitekerezo

-->