Nyanza: Abakobwa bahawe telefoni zigezweho bazifashisha batanga raporo ku wahohotewe

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 27/12/2018, Saa 21:15:03 Yasuwe inshuro 391

Abakobwa b’ikitegererezo bakomoka mu turere twa Nyanza, Karongi, Gisagara na Nyaruguru bahawe telefoni zigezweho (smart phone) zizabafasha mu gutanga raporo z’ahagaragaye inda z’imburagihe n’ahagaragaye ihohoterwa.

Aba bakobwa b’abafashamyumvire mu kwigisha abandi bakobwa uko bazajya birinda inda z’imburagihe, babwiye www.rwandadailynews.com ko, izi telefoni zizabafasaha mu mikorere yabo.

Uwitwa Dusabimana Slivanie waturutse mu karere ka Karongi mu Murenge wa Murundi
yagize ati:" izi telefoni tuzajya tuzikoresha mu buryo bwo gutanga raporo umuntu yahohotewe, kuko ubundi twajyaga tubyandika n’intoki ariko bigiye kutworohera."

Uyu mukobwa anavuga ko iyo arebye mu gace k’iwabo asanga kuba hari abagitwara inda z’imburagihe biterwa, imyumvire iri hasi y’abakobwa, ubukene mu miryango, n’ababyeyi bataganiriza abo bibarutse.

Ishimwe Ange wo mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana we yagize ati:" mu byo dukora twegera abana, ku buryo n’ubwo umwana yaba ataganira n’ababyeyi be kubera amakimbirane abitubwira twe tugahita dutanga raporo."

Clare Katwesigye uhagarariye umuyobozi w’umushinga wa Speak Out

Clare Katwesigye uhagarariye umuyobozi w’umushinga wa Speak Out (umushinga ugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa n’abogore ukaba ukorera muri Action Aid Rwanda uterwa inkunga na UK Aid yavuze ko, bizatuma abangavu batinyuka kuvuga ku bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yagize ati:"uku kubaha telefoni, bizafasha abana b’abakobwa gutinyuka gutanga amakuru ku gihe kuko byagaragaye ko hari abahohiterwa bakabiceceka. Aba no rero bazajya bahita batanga amakuru kuri Isange One Stop center byihise kandi mu ibanga. "

Gusa uyu muyobozi agasaba aba bakobwa gukoresha izi telefoni icyo zagenewe.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza Umutesi Solange yasabye aha bakobwa ko ikoranabuhanga ari ryiza ariko ko ritagomba kubashuka ngo bate umuco.

Yagize ati:" izi telefoni zizabaha amakuru kuko zigezweho ariko mbere na mbere ni izo kubafasha mu gutanga amakuru ku wahohotewe. Nubwo zabafasha mu ikoranabuhanga zibafashe mbere na mbere icyo bazibahereye."

Abakobwa bahawe telefoni zigendanwa ni anasaga 280 batarengeje imyaka 24 y’amavuko bahagarariye abandi mu buryo bw’abafashamyumvire. Telefoni bahawe ni smart phone za Samsung zifite agaciro n’ibihumbi mirongo icyenda bw’amanyarwanda (90.000 Frws).

Ni telefoni zizaba zirimo porogaramu (Aplication) ibafasha gutanga amakuru kandi bazajya bahamgarana hagati yabo ku buntu. Gusa izi telefoni zirimo n’izindi porogaramu zisanzwe sizwi mu yandi matelefoni ya smart phone. Uzayita cyangwa akayigurisha azayishyura.

Dusabimana Slivanie waturutse mu karere ka Karongi
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza Umutesi Solange
Clare Katwesigye uhagarariye umuyobozi w’umushinga wa Speak Out





Ishimwe Ange wo mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana

Emmanuel Rukundo/ RDN Nyanza


      

Tanga igitekerezo

-->