Nyanza: Abagore basanga kugira icyo gukora bigabanya amakimbirane

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 9/03/2019, Saa 11:22:20 Yasuwe inshuro 211

Mu gihe taliki ya 8 Werurwe buri mwaka isi yizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, abo mu Karere ka Nyanza baravuga ko bahisemo gushaka icyo gukora nk’imwe mu nzira zikemura amakimibirane yo mu miryango.
Imbire igaragaza ko abagore bafite imirimo mu Rwanda bangana na 46.4%, mugihe abagabo ari 62.7%.

Imbyino n’indirimbo z’itandukanye nibyo byaranze ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, mu karere ka Nyanza.

Twagirimana Jeannette na Mukantabana Jacqueline ni bamwe mu bagore bo muri aka karere baganiriye na www.rwandadailynews.com. Bavuga ko iyo umugore afite icyo gukora, bigira uruhare runini mu itermbere ry’urugo kandi bikagabanya amakimbirane yo mu miryango.

Umwe yagize ati:" Twebwe turahinga, tukajya mu matsinda kuburyo n’ubonye ibyo 5000 frws abiranguza ibasi y’inyanya akaba yagura umunyu, igitenge, n’ibindi mu rwego rwo kunganira umugabo. Burya iyo umugabo uhora umwaka buri cyose, niho hava n’amakimbirane mu rugo biturutse kuri weho mugore utagira icyo gukora."

Undi yagize ati:" Burya iyo uguze isukari utayatse umugabo, ukagura isabune utayatse umugabo, nawe biramushimisha ugasanga mu rugo murarebana akana ko mujisho. Bityo bikarinda amakimibirane.

Umuyonozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyanza Umutesi Solange

Umuyonozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyanza Umutesi Solange, avuga ko kuri ubu umugore wo mu karere ka Nyanza hari urwego amaze kugeraho, kandi ko iyo umugore ateye imbere n’umuryango wose utera imbere.

Yagize ati:" Kuri iyi nshuro ya 44 umugore wo karere ka Nyanza ahagaze neza mwabyiboneye, yaba mu bukungu n’ibindi bagaragaraje. Umutima w’umugore uba mu guteza imbere umuryango. Ari nayo mpamvu iyo umugore yateye imbere bizana umwuka mwiza mu rugo kandi bikanateza imbere umuryango wose."

Hon Deptie Uwingabe Solange

Hon Depite Uwingabe Solange we yavuze ko abagore bagomba gukora kandi ko batagomba kurebera ihohoterwa iryo ariyo ryose.

Yagize ati:"Uburenganzira buraharanirwa, ni uruhare rwacu rwo shingiro yo kubaka umuryango nyarwanda. Ihohoterwa mu muryango, yaba irishingiye ku gitsina cyangwa ku mutungo, guhoza ku nkeke, gukubita bivamo kwicana, gufata ku ngufu no gusambanya abana, ni ubunyamanswa tutagomba kwihanganira no guhishira kandi bigomba gucika."

Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’umugore, abagore bo mu karere ka Nyanza baremeye bagenzi babo ibirimo ibiribwa, amatungo magufi n’amaremare arimo inka 12. Hagaburiwe kandi indyo yuzuye abana bato, banahabwa amata.

Umushinga wa Actionaid Rwanda ufatanyije n’uwa FVA, nabo batanze imbabura za kijyambere zisaga 245 ziherekejwe n’ibikoresho byazo, byose bifite agaciro ka miliyoni icyenda n’ibihumbi magana inani by’amafranaga y’u Rwanda (9,800,000 Frws).

Umunsi mpuzamahanga w’umugore washyizweho n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ku Isi mu mwaka wa 19,72. Mu Rwanda utangira kwizihizwa ku 1975, u Rwanda rukaba ruri kuwizihiza ku nshuro ya 44.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragaira iti:” Dufatane Urunana twubake umuryango utekanye.

Abagore bo mu Rwanda barishimira ko bateye intambwe mu miyobore myiza, ubukungu, n’imibereho myiza. Abagore bakorana n’ibigo by’imari bavuye kuri 36% muri 2012, bagera kuri 39% muri 2016. Abagore bafite imirimo mu Rwanda bangana na 46.4% ku bagabo 62.7%. Abagore bafashe inguzanyo mu Murenge SACCO bangana na 30%, mugihe abagabo ari 65%.

Bamwe mu bagore bavuga ko iyo umugore afite icyo gukora bigabanya amakimbirane
Uyu mugore we ngo yahisemo gushaka icyo akora aho arangura inyanya akunganira umugabo we
Umuyonozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyanza Umutesi Solange













Hon Deptie Uwingabe Solange

Emmanuel Rukundo @RDN/Nyanza