Nyamasheke : Umuvunyi mukuru yamusabiye gukurikiranwaho ubuharike no gusesagura umutungo w’urugo

Yanditswe na AKIMANA Erneste Kuwa 15/08/2019, Saa 08:47:51 Yasuwe inshuro 787

Mu ruzinduko rw’akazi mu minsi ibiri, Urwego rw’umuvunyi rwakoreye mu Karere ka Nyamasheke, rwashyikijwe ibibazo byiganjemo iby’ubushoreke no gusesagura umutungo w’urugo.

Bimwe mu bibazo byahawe umurongo harimo n’icy’umubyeyi witwa Uwashema Francoise, wavuze ko umugabo we yamutaye agashaka abandi bagore bigatuma asahura umutungo w’urugo.

Yagize ati ’Umugabo wajye yataye urugo, ajya gushaka inshoreke bituma afata umutungo w’urugo atangira kujya ajya kubakira abo bagore, ubu amaze gucyura abandi batatu nabo babyaranye abana babiri ndetse n’abana barindwi twabyaranye.

Uyu mubyeyi yakomeje abwira Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi ko, mu bana 7 yabyaranye n’umugabi we w’isezerano, batatu babuze amafaranga y’ishuri ubu bakaba abaravuye mu ishuli.

Usibye uyu mubyeyi wagaragarije umuvunyi mukuru ko ubushoreke ari ikibazo kibangamiye abashakanye mu karere ka Nyamasheke, umugore witwa Gakuru Josephine nawe yabwiye Umuvunyi ko, umugore yitaga inshuti ye magara ariyo yamutwariye umugabo.

Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi maze kumva ko ikibazo cy’ubushoreke gikabije, yabajije niba umugabo wa Uwashema Francoise ahari ngo yisobanure uburyo yatanye umugore abana 7, batatu bikabaviramo kuva mu ishuli.

Umuvunyi mukuru yasabiye Mfashabahizi Bernard gukurikiranwaho icyaha cy’ubushoreke no gusesagura gura umutungo w’urugo

Abaturage bavuze ko ahari, bamuzana imbere ariko ibisobanuro yatanze nti byanyura Umuvunyi mukuru, ahita ategeka ko inzego bireba zimukurikiranaho icyaha cy’ubuharike no gusesangura umutungo w’urugo ahita yambikwa amapingu ku maboko.

Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi yabwiye umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com ko mu karere ka Nyamasheke hakiri ikibazo cy’abasobanukiwe n’amategeko.

Yagize ati: "Hagaraye ibibazo byuko abaturage badasobanukiwe amategeko abarengera, harimo ikibazo cy’uburenganzira bw’abana n’abagore, aho umugabo yasahuye umutungo akawujyana mu nshoreke. Yakoze icyaha cy’ubushoreke kandi akaba yarirengagije abana n’umugore, bityo agomba kubihanirwa ".

Uru ruzindukiko rw’urwego rw’umuvunyi rwatangiye tariki ya 13 ruzagera tariki ya 19 Kamena 2019, aho rukemura ibibazo bitandukanye. Bimwe bigakemurirwa mu ruhame, ibindi bigashyikirizwa inzego z’ibanze.

Abaturage bari benshi ku murongo bategereje kugeza ibibazo k’Umuvunyi mukuru


Akimana Erneste @rwandadailynews.com Nyamasheke