Nyamasheke:Umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba,igisubizo ku kwihangira akazi

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 30/08/2018, Saa 08:25:09 Yasuwe inshuro 637

Umwaka urashize abaturage bo mu Kagali ka Banda, mu Murenge wa Rangiro ,akarere ka Nyamasheke bagejejweho umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba. Abo wagezeho baravuga ko ubu maze gutera imbere muri byinshi birimo n’ikoranabuhanga.

Aba babwiye Rwandadaily News ko kutagira umuriro byatumaga nta na Telefoni bagira kuko byabasaba amasaha arenga ane kugira ngo babone aho bajya kurahura umuriro wazo.

Ikindi ngo bumvaga abayobozi batandukanye kuri Radiyo batabazi amasura kuko nta television bagiraga.

Ubuhamya Uwizeye Adeline yahaye Rwandadaily News ni uko ngo kubera guhora mu icura burindi bifashishaga urubingo cyangwa bagacana agatadowa bigatuma rimwe na rimwe bagira impanuka za hato na hato.

Yagize ati:" Uko twari tubayeho mbere twazunguzaga ikibingo abandi tugacana udutadewa.Muri Banda nta muturage wagiraga Telefoni kuko byaratugoraga kujya gushaka umuriro tuyishyiramo.Ikindi ntabwo twabonaga aho duhuriza imyumbati ndetse ndetse n’ibindi binyampeke twakoreshaga isekuru kugira ngo natwe tubone ubugari."

Umwe mu batangabuhamya bagezweho n’amashanyarazi batuye i Banda

Nyiraneza akomeza avuga ko Umwaka umwe ushize bahawe umuriro ukomoka Ku murasire y’izuba ubu bamaze kwiteza imbere ndetse no gukataza mu ikorana buhanga.

Ibyuma byifashishwa mu gukurura imirasire y’izuba kugira ngo amashanyarazi aboneke

Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Iterambere n’Ubukungu mu Karere ka Nyamasheke,Ntaganira Josue Michel asanga uyu muriro ugiye kuba imbarutso y’iterambere rishingiye kukwihangira akazi.

Yagize ati:"Uyu muriro uje gufasha abaturage muri byose, kuko abaturage bazatangira kwihangira umuriro mu ngeri zitandukanye ,bamwe ubu batangiye kwigurira ibyuma bisya ndetse urubyiruko rwatangiye gushinga inzu z’ubwogoshi. Ibi kandi bizadufasha kwirinda umwanda ndetse n’ibura ry’Akazi” .

Ntaganira Michel ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri Nyamasheke

Ku wa 24 Kamena 2018, nibwo i Rangiro,hatashywe umuriro w’Amashyanyarazi akomoka ku izuba bahawe n’Ikigo Gikora Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire y’izuba(Renergy).

Umuyobozi w’Iki kigo ,Muhire Jean Pierre avugako kimaze gucanira abarenga 130,aho uyu muriro ungana na Kilowatt 30 kkandi yizeza ko mu minsi mike uzaba wasakaye hirya no hino yaba muri Nyamasheke ndetse no mu Rwanda.

Muri centre ya Banda aho abaturage bishimira amashanyarazi akomoka ku mirasire babonye nyuma y’igihe kinini bari mu bwigunge
JOFREY Kayigi Umuyobozi wa Power Africa
Muhire nyiri umushinga RENERG (R) Ltd asobanura imikorere y’ibyuma bisakaza amashanyarazi muri Banda

      

Tanga igitekerezo

-->