Nyamasheke: Umunyarwandakazi uba mu Bubiligi yubatse ishuri ry’icyitegererezo aho avuka

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 30/01/2019, Saa 07:46:02 Yasuwe inshuro 1615

Ishuri ribanza rya Mwezi ni rimwe mu mashuri yasuwe mu karere ka Nyamasheke, ku wa mbere tariki ya 28/01/2019, n’Abakozi ba Minisiteri y’Uburezi ubwo bari mu cyiciro cya kane cy’ubukangurambaga bugamije guteza imbere Ireme ry’Uburezi mu insanganyamatsiko “Gushimangira ireme ry’imyigire n’imyigishirize mu mashuri.

Nk’uko twabitangarijwe n’Umuyobozi w’iri shuri, Madamu Nyirahirwa Fausta, uyu muterankunga, Kayiganwa Venancie, yahisemo kubaka iri shuri mu rwego rwo gutanga umusanzu ku Ireme ry’Uburezi cyane cyane mu gace avukamo.

Yagize ati: “Ni byo koko iri shuri riri kubakwa n’umuterankunga uba mu Bubiligi ariko avuka hano mu murenge wa Karengera. Umunsi umwe yaje gusura iri shuri, kuko na we ari ryo yizeho, asanga rirashaje cyane ahita yiyemeza kuryubaka ku buryo bugezweho.”

Intumwa za Minisiteri y’Uburezi muri ubu bugenzuzi buri kubera mu Karere ka Nyamasheke zashimishijwe cyane n’iki gikorwa cy’agaciro ndetse bunasaba ubuyobozi bw’iri shuri, Umurenge n’akarere kufata neza iri shuri bakaribyaza umusaruro.

Ubu bugenzuzi buri kuba mu turere twose tugize igihugu kuva tariki ya 28 Mutarama 2019 kugeza tariki ya 08 Gashyantare 2019 bufite intego yo gushimangira uruhare rw’Abayobozi bashinzwe Uburezi mu turere no mu mirenge, Ubuyobozi bw’ibigo, abarimu, abanyeshuri, n’ababyeyi mu myigishirize n’imyigire mu mashuri.

Iki cyiciro cya gatatu cy’Ubukangurambaga ku Ireme ry’Uburezi kizarangira hagenzuwe ibigo by’amashuri 1020 (ibigo 34 muri buri Karere) bitandukanye mu turere twose tw’igihugu.

Ibyiciro bitatu byabanje byibanze ku bugenzuzi bw’amashuri, kurwanya kuva mu ishuri, isibira, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kureba imiyoborere y’amashuri, ifunguro rya saa sita mu mashuri, Ikoranabuhanga (ICT) mu myigire n’imyigishirize n’ibindi. Ibigo by’amashuri 622 byagenzuwe mu cyiciro cya mbere, icyiciro cya kabiri, 628 na 899 mu cyiciro cya gatatu.

Abana bashimishijwe no kwigira heza

Yanditswe na Clenie Mukashyaka


      

Tanga igitekerezo

-->