Nyamasheke: Umukobwa utarazaniye umugabo ikimasa arasendwa

Yanditswe na AKIMANA Erneste Kuwa 16/11/2018, Saa 12:00:24 Yasuwe inshuro 700

Mu gihe hari hari hamenyerewe ko umusore ariwe utanga Inkwano,Umukobwa nawe agatahana Amajyambere ubu siko bikimeze mu Murenge wa Karambi ho mu Karere ka Nyamsheke, kuko ho umukobwa udafite ikimasa ngo ahe umuhungu asendwa kandi ngo kuko umusore ntajya gusezerana ataracyemerewa.

Nk’uko ababyeyi bo muri uyu Murenge babitangaje, bavuga ko abakobwa bakunda gukora, bityo bakazigama amafaranga bakazagura ikimasa cyo korora kugirango kizamufashe kwiteza imbere bityo umusore yatangira kubarambagiza akamusaba kuzazana ikimasa.

Bagize bati" Umukobwa wa hano amabyiruka azi gushaka amafaranga akagura ikimasa kugira ngo kijye kimuteza imbere, yagera mu gihe cyo gushaka umugabo abasore bakamukunda ariko igihe cyo ku musaba akamubwira ko bagomba ku mufasha ariko kenshi bakunda kubasaba ko bagomba gutahana ikimasa".

Cyakora aba Babyeyi bavuga urwo rugo rutaba rwubakiye ku Rukundo kuko iyo icyo Kimasa gishize hatangira amakimbira mu rugo.

Bagize bati"Ibi bikura amakimbirane kuko iyo ikimasa gishize hatangira intonganya mu rugo.Rimwe na rimwe iyo icyo kimasa kibuze hari igihe abasore batajya gusezerana. cyangwa babamara kubana umusore yaba atarayibona bakaba banatandukana".

Aha muri aka Karere niho hagaragara n’Abakomisiyoneri bashakira abakobwa abagabo. bakabaha amafaranga cyane cyane mu Mirenge ya Shangi,Nyabitekeri n’igice cya Bushenge.

Mu bice by’Uburengerazuba cyane cyane mu turere twa Nyamasheke na Rusizi, hakunze kuvugwa gahunda yo guha umukwe isake igihe yaje kurambagiza.

Akimana Erneste


      

Tanga igitekerezo

-->