Nyamasheke: Yafatiwe mu rugo rw’undi mugabo acibwa agera ku bihumbi 150

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 25/09/2019, Saa 17:07:33 Yasuwe inshuro 311

Mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Nyabitekeri umugabo ufite umugore yafatiwe mu rundi rugo rw’umugabo bivugwa ko yari yagiye gusambanayo acibwa amafaranga agera ku bihumbi ijana na mirongo itanu by’amanyarwanda.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri aho uyu mugabo uzwi ku izina rya Muzehe Diuf usanzwe akora akazi k’ubucuruzi yari yagiye muri uru rugo gusambanayo dore ko umugabo nyir’urugo ngo uzwi ku izina rya Shitori we ari muri gereza.

Ibintu ntibyaje guhira uyu Muzehe Diuf kuko ubwo bari bari mu nzu abaturanyi ndetse na baramu be baje kubakomangira ngo bakingure babanza gutinda gukingura gusa byaje kurangira aba bombi bakinguye nibwo abaturage bahise bamuca amafaranga agera ku bihumbi ijana na mirongo itanu by’amanyarwanda birangirira aho.

Uyu mugabo n’ubundi usanzwe afite umugore we bivugwa ko yari yagiye gusambana n’umugore wo muri uru rugo uzwi nka Mama Shania gusa ntibyaje kumuhira kuko yaciwe amafaranga nyuma yuko barangije ibyabo.

Aba baturanyi ngo birinze kubijyana mu buyobozi mu gihe bamaze kwibonera aka kavagari k’amafaranga bahawe n’uyu mugabo kandi ko ngo ari nk’akanyafu bamunyujijeho mu rwego rwo kwikemurira ibibazo bitagiye mu nzego zo hejuru.