Nyamasheke:Umugabo aracyekwaho kwica umugore amuciye umutwe n’amabere

Yanditswe na AKIMANA Erneste Kuwa 12/10/2018, Saa 10:23:21 Yasuwe inshuro 680

Mu Karere ka Nyamasheke, Mu murenge wa Cyato, mu kagari Ka Busumo, umugabo witwa Habigena Claude arakekwaho kwica umugore we Nyirasafari Josephine amuciye umutwe n’amabere akamujugunya mu bihuru.

Ibi byamenyekanye ejo ku gicamunsi aho uyu ukekwaho icyaha yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano na bagenzibe 2 bafatanyije .

Uyu Claude haracyekwaho ko yaba yazijije umugore we amakimbirane bari bafitanye ashingiye ku inshoreke yari amaranye iminsi umugore we yahoraga amubuza.

Ubuyobozi bw’akagari ka Busumo bukaba bukeka ko yamwishe kugira ngo acyure iyo nshoreke dore ko ngo rimwe na rimwe yararaga kuri iyo nshoreke ataye umugore we.

Umwe mu bafatanya cyaha yemera icyaha nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akagari Ka Busumo Nkurikiyimana Emmanuel.

Kugeza ubu ibice bimwe by’umubiri wa Nyakwigendera birimo amabere yombi n’umutwe ntibiraboneka.

Mu gihe inzego z’umutekano zikiri mu iperereza umurambo wajyanywe mu bitaro bya Kibogora Ku girango ukorerwe isuzuma.


      

Tanga igitekerezo

-->