Abakobwa bo mu karere ka Nyamasheke baravuga ko, kugira ngo babone umugabo bubakane urugo bitoroshye kuko ngo kuri bo udafite hagati y’ibihumbi 300 na Miliyoni imwe y’amanyarwanda adashobora kumubona bityo agahera ku Ishyiga.
Ibi binashimangirwa n’ababyeyi bo mu mirenge ya Bushenge, Nyabitekeri na Shangi, aho bavuga ko batewe impungenge n’abakobwa babo babaka amafaranga yo guha abasore kugira ngo babarongore. Yewe ngo n’uyabuze, ashobora kugurisha utwe twose ariko ayo mafaranga akaboneka.
Uyu mukecuru ari mu Kigero cy’imyaka 72 y’amavuko avuga ko bikorwa kuko ngo muri Kamena uyu mwaka wa 2018 hari umusore wanze kujya gusezerana, biturutse ku kuba atari yahawe amafaranga n’umukobwa bari kuzabana akaramata.
Yagize ati"Hano amafaranga aratangwa! Hari igihe umukobwa abwira iwabo ngo bamuhe isambu ayigurishe kugira ngo abone ayo aha umusore. Nta mahwemo baduha na make! Rimwe na rimwe ukaba wanagurisha agatungo kugira ngo abashe gushaka umugabo.”
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko hari umusore uherutse no kwanga kujya mu Murenge, ku buryo byasabye ko ababyeyi bajya kuguza guza mu baturanyi, barayamuha ajya gusezerana. Anavuga ko bitabashimisha, ariko babikora kugira ngo umukobwa wabo atazahera ku ishyiga.
Umwe mu basore waganiriye na www.Rwandadailynews.com avuga ko, abona nta kibazo gihari kuko baba bafataniije gutangira ubuzima bushya. Yagize ati" Ngewe ngura ikibanza, nkacyubaka ntacyo akozeho kandi iyo musezeranye ivangamutungo, nawe azana uwe. Ibase cyangwa indobo, ntabwo ari umutungo,ahubwo agomba kuzana amafaranga akadufasha gutangira ubuzima bushya.”
Nubwo hari hamenyerewe umuco wo kuranga inzu cyangwa ibibanza,ubu muri aka gace iyo umuntu arangiye umukobwa umugabo agira icyo amugenera (Ubukomisiyoneri).
Nyiraneza Daphrose umumbyeyi uri mu kigero cy’Imyaka 32,yagize ati" Hari igihe umukobwa aza akakubwira ngo umushakire umugabo, akagusezeranya ko numubona hari igiciro gihwanye n’amafaranga mwasezeranye. Muri kano gace habonekamo abakomisiyoneri b’ibyo pe!.”
Mu bice by’Uburengerazuba cyane cyane mu turere twa Nyamasheke na Rusizi, hakunze kuvugwa gahunda yo guha umukwe isake igihe yazaga kurambagiza.
Gusa abahatuye kuri ubu bavuga ko iby’isake bigenda bicika. Ariko ngo iyo umukwe yaje gushyingirwa barayimuha cyakora aba baturage bavuga ko ushobora no kwishimira umukwe, ukamuha inka izabakamirwa.
Ubusanzwe mu muco Nyarwanda umusore ni we wasabaga, agakwa nyuma akarongora nta kiguzi kivuye iwabo w’umukobwa. Ariko uko iminsi ihita indi igataha, bigenda bihinduka umukobwa akaba ariwe ukora ibyakorwaga n’abasore mu gihe cyo hambere.
Akimana Erneste RDN/Nyamasheke.
Ibitekerezo ku nkuru