Nyamasheke: Kutaboneza urubyaro ngo nibyo ntandaro y’ubukene mu miryango

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 10/10/2018, Saa 20:42:36 Yasuwe inshuro 310

Mu kagali ka Higiro mu Murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke niho hatangijwe icyumweru cy’ubuzima ku rwego rwaka karere maze ababyeyi basabwa kubyara abo bashoboye kurera kuko ngo kubyara abo udashoboye kurera ariyo ntandaro y’ubukene mu muryango.

Bamwe mu baturage babwiye umunyamakuru wa www.Rwandadailynews.com ko iyo babyaye abana benshi, batabona igihe cyo kubitaho bigatuma basigara inyuma mu majyambere. Mu gihe ababoneje urubyaro bavuga ko imibereho yabo ari myiza

Nyiraminani Daphrose yagize ati:"Njyewe nabyaye abana bacye bituma nshobora kubarihira amashuri. Ubu bamwe barangije kwiga, ni abakozi najye baramfasha."

Ntanyuranya na Mugenzi ufite abana bane ariko akaba avuga ko atangira kubyara yabyaye abana b’indahekana bigatuma ngo atabasha uko bikwiriye. Gusa ngo yaje kuboneza urubyaro ubu afite bucura bwe ufite imyaka itatu kandi afite n’imbaraga zo gukorera abo yabyaye

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette avuga ko akarere kashyize imbaraga nyinshi muri gahunda yo kuboneza urubyaro kuko ngo ufite abana benshi udashobora kubakorera bikaba intandaro y’ubukene mu miryango bityo bakaba barafashe ingamba.

Yagize ati"Nubwo hakigaraga ikibazo cy’uko bamwe batabyitabira neza, ubu tumaze kugera kuri 37%. Turateganya ko tuzazamura iyi mibare kuko twabishyize mu mihigo.

Muri iki Cyumweru cy’ubuzima hazakorwa ibikorwa bitandukanye, birimo gahunda yo Kuboneza urubyaro, gukingira n’izindi gahunda zo gusigasira isuku.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage
Intumwa ya RBC iri guhereza umwana ikinini cy’inzoka
Umuyobozi w’ibitaro bya Bushenge arahereza umwana ikinini cya vitamini A

Akimana Erneste RDN/Nyamasheke


      

Tanga igitekerezo

-->