Nyamasheke:Imirire mibi si ukubura ibiryo, ni imyumvire-Ubuyobozi

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 12/06/2018, Saa 14:01:55 Yasuwe inshuro 531

Mu mwaka wa 2017, mu karere ka Nyamasheke hagaragaye ko abatuye aka karere bugarijwe n’ikibazo cy’imirire mibi cyane cyane mu bana bato.

Muri uwo mwaka, ubushakashatsi bwagaragaje ko abana 1313 aribo bafite icyo kibazo nubwo ubuyobozi buvuga ko 1070 muri bo bamaze gukira indwara z’imirire mibi.

Nyamasheke yafashe iya mbere mu kwigisha abaturage uburyo bakoresha umurima-shuri kugirango barusheho kurwanya imirire mibi yahoze iharangwa.

Anastasia Kagwera umuhinzi wo muri Nyamasheke avuga ko mbere hataraza umurima-shuri yahoranaga ibibazo by’imirire mibi ariko ubu ngo si ko bikiri.

Yagize ati:"Ubu nsinkigura imboga, ibishyimbo ndetse n’imbuto ari ibitera imbaraga ndetse ibirinda indwara ariko byose nabikuye mu bujyanama bw’ubuhinzi ubu twamenye uburyo bategura indyo yuzuye ku buryo ntawe ukirwara za ndwara z’imirire mibi".

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage Mukamana Claudettte avuga ko ikibazo cy’imirire mibi ariko ngo si ikibazo cy’ibiryo ahubwo ngo n’imyumvire ikiri hasi .

Yagize ati:”Ubu ngubu kugirango ntihazongere kugaragara ikibazo cy’imirire mibi turi kubigisha uko bategura indyo yuzuye ndetse n’ibiyigigize kandi turi kugerageza za kubaha amata kubana bagaragaje ibimenyetso by’imirire mibi ndetse no kubajyana kwa muganga.i Nyamasheke hari ibiryo ariko turacyarwana n’ikibazo cy’imyumvure ikiri hasi ariko kubera imbaraga twashizemo turabona ikibazo kiri kugenda gikemuka.’’

Akarere ka Nyamasheke Hahingwa ibigori, ibishyimbo,umuceri,Kawa nyinshi ,icyayi n’imyumbati.


      

Tanga igitekerezo

-->