Nyamesheke:Barashinja ubuyobozi kubambura asaga miliyoni 2 yo kubazanira umuriro w’amashanyarazi

Yanditswe na NIZEYIMANA Joseph Kuwa 28/05/2018, Saa 12:51:11 Yasuwe inshuro 8067

Abaturage batuye mu mudugudu wa Bagiramenyo,akagali ka Gasheke,umurenge wa Bushenge barasaba ubuyobozi gusubizwa amafaranga yabo nyuma yo kwishyira hamwe bagatanga amafaranga asaga miliyoni ebyiri ngo bahabwe umuriro w’amashanyarazi none amaso yaheze mu kirere.

Babuze amafaranga ndetse babura n’umuriro nk’uko bari babyijejwe n’ubuyobozi bufatanyije n’idini rya Anglican.

Aba baturage baganiriye n’umunyamakuru wa Rwandadaily News batubwiye ko icyo gitekerezo cyo kugezwaho umuriro bagishishikarijwe na Pasiteri wo mu b’Angirikani afatanyije n’ubuyobozi bw’u murenge.

Uyu Mupasiteri ubu utakiyobora urwo rusengero,yababwiye ko bakishyira hamwe buri muturage utuye uwo udugudu agatanga amafaranga ibihumbi 50.000.

SIBOMANA Samson ati:" Twarabikoze twizeye ko umuriro uzahita utugeraho none amaso yaheze mu kirere twabuze umuriro tubura n’amafaranga"

Aba baturage ngo batunguwe no kubona bazana insinga z’umuriro n’amapoto bakarunda aho zikaba zarangiritse kubera isuri,ariko bagategereza ko byazamanikwa amaso agahera mu kirere.

Bavuga ko iki kibazo bakomeje kubona gitinda kuko bimaze umwaka usaga,bigiriye inama begera ubuyobozi bw’umurenge,ariko inshuro zose bagiye yo ngo umunyamabanga nshingwabikorwa Madam NABAGIZE Justine yababwiye ko agiye gukurikirana ikibazo cyabo ariko bagategereza igisubizo bakakibura.

Aba baturage bavuga ko bagurishije amatungo n’imyaka yari kubatunga mu gihe kirekire none ubu babuze umuriro babura n’amafaranga. Gusa aba baturge bavuga ko Pasiteri yari yarabijeje ko umuriro n’utabageraho bazasubizwa amafaranga yabo ariko ngo babuze byose.

Ubwo twashakaga kubaza umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Bushenge kuri telephone ye igendanwa ntiyitaba.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Nyamasheke NTAGANIRA Josue Michellin twashatse kumubaza niba iki kibazo bakizi ku rwego rw’Akarere atubwira ko ari mu nama, inama irangiye twamuvugishije tumubwira uko ikibazo giteye, ntiyagira icyo akivugaho ku mpamvu tutatangarijwe.

Inshuro nyinshi hirya no hino mu gihugu hagiye hagaragara abaturage bishyira hamwe bagahuza ubushobozi ngo bunganirwe na Leta mu kubona umuriro w’amashanyarazi mu ngo zabo bikarangira wa musanzu wakusanyijwe uburiwe irengero.

Yanditswe na Joseph NIZEYIMANA


      

Tanga igitekerezo

-->