Nyamasheke: Baratabaza ku bw’inzu bubakiwe zigasenyuka zitamaze kabiri

Yanditswe na NIZEYIMANA Joseph Kuwa 27/02/2018, Saa 17:44:36 Yasuwe inshuro 831

Abaturage batishoboye batujwe mu Mudugudu uherereye mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke ,baravugako bafite impungenge z’ubuzima bwabo nyuma y’aho menshi muri aya mazu bari barubakiwe yamaze gusenyuka.

Nk’uko tubikesha RBA ndeste n’atarasenyuka yarangiritse cyane ku buryo ashobora kubagwa hejuru igihe icyo aricyo cyose ariyo mpamvu bamwe bahisemo kuba barara hanze.

Ni umudugudu wubatswe na Croix Rouge mu mwaka wa 2014 ,aho imiryango ibiri isangira inzu imwe yubatse mu buryo bwa 2 in one, maze atuzwamo abatishoboye bakuwe mu mirenge itandukanye y’aka karere ka Nyamasheke.

Aya mazu uyarebeye inyuma ubona asa neza gusa iyo uyinjiyemo usanga yarasenyaguritse.

Abayatujwemo bahamya ko gusenyuka kwayo byatewe n’uko rwiyemezamirimo yayasondetse ku buryo ngo atashoboraga kuramba.

NYIRANSABIMANA Vestine ati :"Ubu turi kurara hanze kuko amazu yamaze gusenyuka,utaraye hanze arara mu gikoni n’ubwo na byo byamaze kwangirika.Nta bushobozi dufite bwo kuba twasanura,leta niturwaneho kuko n’ubundi tuza gutuzwa aha twari abakene."

Kuba menshi muri aya mazu yarangiritse bikomeye ndetse andi akanasenyuka burundu, aba baturage bavugako ari ikibazo kibateye impungenge kuko muri bo harimo n’abasa n’abarara hanze mu gihe abandi bayahunze bakaba barara mu bikoni kubo bitarasenyuka dore ko n’ibyinshi bifite ikibazo nk’icy’aya mazu.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’aka karere nabwo bwemezako iki ari ikibazo koko ari nayo mpamvu bwamaze gufata umwanzuro wo kureba ababaje kurusha abandi bagacumbikirwa mu yandi mazu mu gihe hagishakishwa igisubizo kirambye.

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza Mukamana Claudette ahamyako usibye gukemura iki kibazo bigomba kuba mu maguru mashya , ngo n’abagize uruhare muri aya makosa bazashakishwa babiryozwe.

Ati:" Iki kibazo tugiye kugikemura mu maguru mashya,tureba abafite inzu zasenyutse cyane kurusha abandi tukabatuza aho abashimwa bakoreraga kuko bamaze kuhatwemerera’’.

Inzu 25 nizo zari zubakiwe aba batishoboye mu kagari ka ntendezi , zikaba zaratujwemo imiryango 50 kuko buri imwe yari ifite ubushobozi bwo guturamo imiryango 2.


      

Tanga igitekerezo

-->