Nyamasheke: Ibyo kunywa amata mu mashuri abanza n’ayisumbuye biracyari ihurizo

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 8/02/2019, Saa 13:36:52 Yasuwe inshuro 431

Abayobozi batandukanye b’amashuri yo mu karere ka Nyamasheke basanga kugera kuri gahunda yo kunywa amata ku ishuri, ku banyeshuri bose biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bikiri ingorabahizi ku buryo bo babifata nk’inzozi.

Ni nyuma y’uko Minisitiri w’Uburezi Dr. Eugene Mutimura atangaje ko abanyeshuri biga mu mashuri y’inshuke, abanza, n’ayisumbuye bagomba kujya bahabwa amata, byibuze litiro mu cyumweru, kandi hatagize icyiyongera ku mafaranga ababyeyi bishyura, ndetse asaba abayobozi b’amashuri ya Leta, afashwa na Leta n’ayigenga kureba uburyo yabishyira mu bikorwa.

Kuva tariki ya 28 Mutarama 2019 kugeza tariki ya 08 Gashyantare 2019, intumwa za Minisiteri y’Uburezi ziri mu bugenzuzi buri kuba mu turere twose tugize igihugu.

Ubu bugenzuzi bufite intego yo gushimangira uruhare rw’Abayobozi bashinzwe Uburezi mu turere no mu mirenge, Ubuyobozi bw’ibigo, abarimu, abanyeshuri, n’ababyeyi mu myigishirize n’imyigire mu mashuri.

Bamwe mu bayobozi b’ibigo baganiriye na Rwanda Daily News, ubwo abakozi ba Minisiteri y’Uburezi bari kugenzura amashuri muri aka karere, mu gikorwa cy’ubukangurambaga ku ireme ry’uburezi, bavuga ko bigoranye kwemeza ko gahunda yo kunywa amata ku mashuri abanza n’ayisumbuye yagerwaho igihe ababyeyi batabigizemo uruhare.

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Mugonero, Ntihemuka Dieudonne we yavuze ko bigoranye kuko usanga no kwishyura amafaranga y’ifunguro ryo ku ishuri bitaragerwaho nk’uko babyifuza.

“Rwose biragoranye ndetse nta n’uburyo tubona byagerwaho. Maze ubu turacyarwana no kugira ngo bose barye ku ishuri!”

Ibi kandi byashimangiwe n’umuyobozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Mahembe, Mushimiyimana Maurice.

“Kubigeraho ntibyoroshye kuko bavuze ko nta mafaranga agomba kwiyongera ku yo ababyeyi batanga agenewe ifunguro ryo ku ishuri. Tugendeye ku giciro cy’amata, ino aha usanga litiro igura amafaranga 500 mu gihe umwana arira amafaranga 200 buri munsi. Aya mafaranga barira usanga ari makeya cyane ku buryo bafata ifunguro ridahagije.”

Mukabahizi Beatha, umuyobozi w’ishuri ribanza ryitiriwe mutagatifu Cathalina, na we abona bigoye ku buryo bo nk’ikigo batabigeraho keretse habayeho ubufatanye bw’izindi nzego.

“Rwose icyifuzo cya Ministiri ni cyiza, gishyizwe no mu bikorwa byaba ari byiza cyane, ariko twebwe nk’ishuri ribanza nta bushobozi dufite. Biragoye ariko wenda tuzakomeza kubiganiraho n’inzego zitandukanye haba ubuyobozi bw’umurenge n’ubw’akarere, kuko ari bo bajyanama bacu ba bugufi, habashije kujyaho umurongo byakorwamo ibishoboka twabikora.”

Kugeza ubu, mu karere ka Nyamasheke, gahunda yo kunywa amata ku ishuri imaze kugera mu mashuri amwe namwe y’inshuke.

Yanditswe na
Mukashyaka Clenie


      

Tanga igitekerezo

-->