Nyamasheke:Aborojwe muri gahunda ya Girinka batangije ikaragiro ry’amata

Yanditswe na NIZEYIMANA Joseph Kuwa 6/02/2018, Saa 10:19:37 Yasuwe inshuro 344

Aborojwe inka z’inzungu mu karere ka Nyamasheke baherutse gutangiza ikaragiro riciriritse ry’amata akomoka kuri izi nka ku buryo babasha kongerera agaciro litiro ziri hagati ya 300 na 400 ku munsi.

Uku koroza aba baturage byagiye bikorwa muri Gahunda ya Girinka munyarwanda ndetse bikananyura mu bafatanyabikorwa b’aka karere.

Urugero rw’abo bafatanyabikorwa ni Heifer International Rwanda,umushinga utanga inka mu rwego rwo kunganira gahunda ya Girinka munyarwanda,mu turere twa Rusizi, Nyamasheke,Kayonza,Gatsibo na Nyagatare.

By’umwihariko muri Nyamasheke mu Mirenge ya Bushekeri na Bushenge hamaze gutangwa inka 60 ,izatanzwe mu cyiciro cya mbere zose zamaze kubyara bakaba bagiye koroza abaturanyi babo.

Ubuyobozi bw’aka karere busanga koroza abaturage bibakura mu bukene bugasaba gukomeza kwita kuri izi nka bahawe kugirango n’abandi zizabagereho.

Meya kamali Aime Ati:"Abenshi bamaze kuva mu kiciro kimwe bajya mu kindi,ubu barakora ku gafaranga, izi nka muzifate neza kugira ngo abandi nabo bakomeze baziboneho icyororo.’’

Meya wa Nyamasheke Kamali avuga ko koroza abaturage be bibavana mu bukene

Nkundwanabake Etiene na Sirikali Sylvestre, ni bamwe mu baturage bo mu murenge wa bushekeri borojwe inka za kijyambere n’umushinga heifer international Rwanda mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2017.

Kuri ubu baravugako imibereho yabo yamaze guhinduka biturutse ku mukamo wazo n’ifumbire doreko ngo mbere kweza bitashobokaga ku bwo kutagira itungo.


      

Tanga igitekerezo

-->