Nyamasheke:Abatuye umudugudu wugarijwe n’ubukene barashinja ubuyobozi kubatererana

Yanditswe na NIZEYIMANA Joseph Kuwa 31/10/2017, Saa 21:40:37 Yasuwe inshuro 430

Mu murenge wa Cyato, mu karere ka Nyamasheke hari umudugudu wa Muyugiri utuwe n’abatishoboye benshi, bamwe bakameza ko ari wo mudugudu ukennye kurusha iyindi yose mu Rwanda kubera impamvu zirimo imiterere y’ubutaka bwaho,kubura akazi no kutagira ibikorwaremezo nk’amazi,amashanyarazi n’umuhanda.

Ibi bibazo bituma buri gihe muri uyu mudugudu hagaragara umubare munini w’abana batajya mu ishuri kuko nta kigo cy’ishuri wasanga hafi uretse parike y’igihugu ya Nyungwe mu mpande.

Nubwo bitoroshye, twaje kugera mu mudugudu wa Muyugiri, utuwe n’ingo 220,zirimo 150 zibarizwa mu kiciro cya mbere cy’ubudehe naho 20 zikaba mu cya kabiri ariko na bakeya basigaye bavuga ko batazi uburyo bashyizwe mu cya gatatu kuko nta kazi bagira cyangwa itungo,ubutaka bahinga ngo ntibwera.

Abatuye Muyugiri bavuga ko ubukene bwa benshi muri bo ari ubwa kera kubera imiterere yaho ariko na gahunda za Leta hari abavuga ko zitabageraho neza.

Benshi bemeza ko ubusanzwe uyu mudugudu wari usanzwe utuwe n’abakene,nyuma mu murenge wabo baza gutoranya abandi bakene babatuza muri uwo mudugudu bituma noneho abantu batangira kuvuga ko ariwo mudugudu ukennye nk’uko twabibwiwe na MAKURATA Josiane uhatuye

Abaturage twaganiriye batuye muri uyu mudugudu bavuga ko aho batuye ari ahantu hasigaye inyuma mu iterambere bakurikije ndetse ngo no kuvukira muri uyu mudugudu ukabasha kwiga amashuri 6 abanza ukayarangiza uba uri intwari kuko uretse no kuba nta kigo cy’ishuli kiri hafi y’uyu mudugudu ngo ni ababyeyi bakeya bashobora kubona ubushobozi bwo kugurira abana bano ikayi n’ikaramu byo kujyana kwiga.

NYANDWI Fidele agira ati:"Nta mwana wa hano urangiza amashuri ye abenshi barayacikiza,kuko abana benshi bibera mu mugi wa Rusizi bakiri batoya ,kuko ababyeyi babo baba barabuze ubushobozi bwo kwishyurira abana babo,byongeye bakaba nta n’ikigo cy’ishuri kiri hafi.’’

Fidele avuga ko amaze imyaka irenga 40 ariko akaba nta gikorwa cy’amajyambere kigezwa muri uyu mudugudu yewe ngo n’amazi banywa bakora ibirometero bisaga 20 kugira ngo bayabone n’ubwo nayo aturuka ku mugezi utemba bityo nayo bakaba bataba bizeye ubuziranenge bwayo.

Yakomeje avuga ko Muyugiri nta muyobozi n’umwe w’Akarere urabasura ngo baganire, bakaba babona na byo ari impamvu ishobora gutuma bahera mu bwigunge.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Nyamasheke Ntaganira Josue Michel,avuga ko batangiye gahunda yo guteza imbere uyu mudugudu kimwe n’indi bisangiye ikibazo cy’ubukene hibandwa ku kuhageza ibikorwa remezo na gahunda zidasanzwe zibafasha kwiteza imbere zirimo gahunda z’ubudehe izatanga akazi ku baturage,ariko ntiyigeze avuga niba bateganya kuzubaka ibyumba by’amashuri bizafasha abana ndetse n’abandi bantu bifuza kwiga kwandika no kubara muri uwo mudugudu witaruye iyindi.

Umudugudu wa Muyugiri ni kimwe mu bimenyetso bishimangira impamvu zagaragajwe mu bushakashatsi bw’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) rwerekanye ko akarere ka Nyamasheke ariko gafite abakene benshi mu Rwanda.

Muyugiri nta bikorwaremezo bihagaragara
Kuhabona ubwiherero bumeze neza biragoye


Yanditswe na Joseph NIZEYIMANA


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Emmy snop   |   ku wa 14/02/2018, Saa 20:13

    Bavandimwe uyu mudugudu nawuvukiyemo Ariko ikitwa Abayobozi Baho barananiwe cyanee ibyo Fidel yavuze nukuri Kuko mugihe nahamaze mbere yuko mpava Nari ntarahabona umuyobozi wa karere uhangera ikindi kibazo Kihaba abaturange Baho Bose ntanumwe urenganywa NGO avuge Kuko usanga abayobozi babatera ubwoba Nibyinshi bihaba bidindiza uyu mudugudu Murakoze

  • 2

    Mwemerashyaka Philemon   |   ku wa 14/02/2018, Saa 21:57

    Navukiye mu Mudugudu witwa Rutiritiri uturanye n’uyu wa Muyugiri. Mu 1991 nigishaga umwaka wa 6 w’amashuri abanza kuri GS BANDA (ubu) umwana wagiye muyisumbuye wa mbere ni uwitwa NSENGIMANA Fidele uvuka muri Muyugiri. Uyu Mudugudu ni wo wagize umupadiri wa mbere muri aka gace witwa Erneste NSHIMIYIMANA. Abo bose bize Ku bigo bibiri biri Ku minota itarenze 30. Ubu hari amazi meza n’imashini isekura imyaka. Insengero za ADEPR KIZINGA-BANDA na BAPTISTE na EMLR BANDA na MATABA kimwe na Centrale Gatolika Banda zirahari zirahegereye. Umuhanda unyuramo n’ubwo utameze neza ariko moto ziragenda. Gusa byo nta mashanyarazi ariko gahunda ziteza imbere imibereho myiza Akarere Kari kuzitaho. Ahubwo uriya mutangabuhamya wahavukiye afite n’ubushobozi bwo kuba yagera no Ku modoka ahubwo kuki abana be batarangije amashuri kandi amwegereye? Murakoze kwakira iyi nyunganizi.

Tanga igitekerezo

-->