Nyamasheke:Abasoje itorero barasabwa kugendera ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda

Yanditswe na NIZEYIMANA Joseph Kuwa 13/01/2018, Saa 20:56:47 Yasuwe inshuro 1279

Urubyiruko rukwiye gutozwa kare kugendera ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda kandi rugafatira icyitegererezo ku Banyarwanda babaye intwari bakarubera urugero rwiza rwo gukurikiza.

Umuyobozi mukuru w’itorero ry’igihugu Bamporiki Edouard yabisabye urubyiruko rw’abasore n’inkumi basoje amashuri yisumbuye bo mu itorero INKOMEZABIGWI ubwo hasozwaga iri torero ku rwego rw’igihugu mu murenge wa Shangi mu karere ka Nyamasheke, intara y’Uburengerazuba.

Urubyiruko rw’abanyeshuri 507 basoje amashuri yisumbuye bo mu itorero INKOMEZABIGWI ryatorejwe mu ishuri ryisumbuye rya Gafunzo mu murenge wa Gashangi mu karere ka Nyamasheke, akasorejwe ku rwego rw’igihugu iri torero batangaje ko bigiyemo byinshi birimo amateka y’igihugu, guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza n’ibindi.

Bavuga ko nabo batagiye kubyicarana gusa ahubwo ko bagiye kubigeza aho batuye babera urugero abandi baturage mu bikorwa birimo ibibateza imbere, by’umwihariko nk’urubyiruko bakaba ngo bazita ku gukangurira bagenzi babo kwirinda ibiyobyabwenge n’indi myitwarire idakwiye.

UFITINEMA yagize ati: “ntabwo tugiye kwicarana ibyo dukuye muri iri torero ahubwo tugiye kubera abandi urugero rwiza no kubafasha kwiteza imbere"

Umuyobozi w’itorero ry’igihugu Bamporiki Edouard asobanura “ko itorero rifitiye akamaro abakiri bato aho batozwa kare umuco nyarwanda bityo ukababera umusingi bubakiraho, ikindi gikwiye akaba aruko abakiri bato bakwita ku gufatira urugero ku ntwari z’Abanyarwanda bakarubera urugero rwiza bakurikiza.”

Abitabiriye itorero ry’INKOMEZABIGWI bigiye hamwe uburyo gahunda z’iteramberery’igihugu zagerwaho ku bufatanye bw’urubyiruko n’abaturage bakaba biyemeje ko bazabishyira mu bikorwa nkuko babyiyemeje muri iri torero bari bamazemo icyumweru.


      

Tanga igitekerezo

-->