Nyamasheke: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi barasaba abadepite bazatorwa kubongerera ibikorwaremezo

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 12/06/2018, Saa 14:35:34 Yasuwe inshuro 871

Kimwe n’ahandi mu Rwanda,mu karere ka Nyamasheke hakozwe amatora y’abazatoranywamo abazahagarira abaturage mu Nteko Ishingamategeko mu muryango wa FPR Inkotanyi.

Abaturage barashima ibikorwa remezo bamaze kugeraho birimo imihanda ya kaburimbo, amashanyarazi,amashuri n’ibindi ariko bavuga ko bikiri bikeya kuko ngo haracyagaragara imihanda itariya tunganywa ku buryo bugezweho ndetse n’amashanyarazi adahagije.

Abaturage bakaba basaba ko Abadepite bazatorwa babazabavugira bakongererwa ibikorwa remezo mu Karere ka Nyamasheke.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyamasheke bavuga ko bakeneye imihanda myinshi Cyane iyo mucyaro.

Uyu utuye mu Murenge wa Cyato uvuga ko umuhanda wa Cyato-Rangiro utuma udindiza ubuhahirane n’indi Mirenge baturanye kubera wangiritse ku buryo ngo n’Imbangukiragutabara iyo imvura yaguye batabona aho bayicisha itwaye umurwayi.

Akomeza avuga ko bafite n’ikibazo cy’Amashamyarazi ari hake muri uyu Murenge.
Nyirandabamenye Anociatha we ati: “Icyo twifuza ku badepite bazatorwa ni uko batwubakira umuhanda kuko nkatwe iyo dushatse kugenda tubura imodoka. Kugira ngo umuntu acuruze biramugora kuko dukora urugendo rurerure tujya Ku Rwesero kandi kuhagera tugenda na Moto tugatanga 4000Frw, ikindi umuriro ni mucye uri mutugari tubiri ,hari n’ibigo bidafite umuriro bigatuma abana batabona uko bakoresha Mudasobwa mu ishuri, urumva ko batwongereye ibikorwaremezo byaba ari byiza."

Ntanyuranya na mugenzi we Mukamwiza Editha we utuye mu Murenge wa Kagano uvuga ko ashima Leta yu Rwanda yabahaye Umuhamda wa Kaburimbo ariko bakaba bagifite ikibazo cy’imihanda y’imigenderano itameze neza akaba asaba ko nayo yakorwa.

Abanyamuryango ba FPR baherereye i Nyamasheke

Umuyobozi w’umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Nyamasheke,Kamali Aimé Fabian avuga ko abatowe bafitiwe ikizere ku buryo bazashyira imbere ibyifuzo by’abaturage.

Yagize ati: “Abo twatoye tubafitiye ikizere kandi n’inshingano z’Umuryango barazizi.Abadipite ni I ntumwa yaburi mu nyarwanda wese. Tuziko bazi amahame y’umuryango arimo Kubaka igihugu ndetse no gushyigikira Umunyarwanda.”

Abakandida bazahagarira Akarere ka Nyamasheke ni:Uwamaliya Rutijanwa Marie Pelagie , Pasiteri Senani Benoit, Ndashimye Leonce ndetse na Mukaziya Appoline.

Aya matora yahereye mu Tugari 68 hatorwa abarenga 136,Nyuma abo batowe mu Kagali bahitamo 20 aribo bahisemo 4 bazajya guhatana ku rwego rw’Igihugu bagahitamo abo bashyira kuri Lisiti y’Abakandida b’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Matora y’Abadepite azaba muri Nzeri uyu mwaka.


      

Tanga igitekerezo

-->