Nyamagabe: Urubyiruko rurasabwa kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 10/10/2018, Saa 18:06:33 Yasuwe inshuro 424

Urubyiruko rwo mu karere ka Nyamagabe, mu Murenge wa Kaduha, mu rwego rwo gukangurira abanyarwanda kubaka amahoro ashingiye k’ubumwe n’ubwiyunge, rwasabwe kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge kuko arirwo Rwanda rw’ejo hazaza.

Mu kwezi kwahariwe ubumwe n’ubwiyunge muri ako karere, mu Murenge wa Kaduha, Patrick Hatari umuyobozi w’umushinga DUHUZE wa International Alert uterwa inkunga na USAID avuga ko urubyiruko rwo Rwanda rw’ejo rukwiye kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge kugira ngo bazubake igihugu kitagira amacakubiri.

Umuyobozi w’umushinga DUHUZE Patrick Hatari

Yagize ati:” kugirango bazubake igihugu kitagira amacakubiri, abanyarwanda biyumvamo, bakunda, urubyiruko rukwiye gufata iyambere rukimakaza ubumwe n’ubwiyunge. Niyo mpamvu dushyira imbaraga cyane mu rubyiruko.”

Umwe mu rubyiruko waganiriye n’umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com witwa Nishimwe Claudine avuga ko nk’abakiri bato badakwiye kugendera ku myumvuire micye y’ababyeyi babo ibangamira ubumwe n’ubwiyunge.

Yagize ati:” ntabwo dukwiye kumva ibyo tubwirwa n’ababyeyi bacu ngo kanaka yabagiriye nabi nanjye ngo nzabagendere kure kandi twe abana nta ruhare twabigizemo! Twarigishijwe, ubu natwe dukora ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge dushyiraho n’amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge.”

Uyu kimwe na bagenzi be icyo bahurizaho n’uko nk’abakiri bato bafashe iyambere mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Intumwa y’akarere ka Nyamagabe akaba n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge Musange Ndakebuka Yves, yavuze ko nk’ubuyobozi bashimishwa no kuba abafatanyabikorwa bagira uruhare mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge maze asaba urubyiruko kwirinda uwababibamo amacakubiri wese, ahubwo bakamwigisha ko bidakwiriye umunyarwanda w’iki gihe. Ngo ni bwo buryo bwiza bwo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge

Muri uyu Murenge wa Kaduha, hakozwe urugendo rugamije gukangurira abanyarwanda kubaka amahoro arambye ashingiye ku bumwe n’ubwiyunge.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’umwe n’ubwiyunge mu Rwanda Fidele Ndayisaba, aherutse kubwira itangazamakuru ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu mwaka wa 2017 cyari ku kigereranyo cya 92%. Akarere ka Huye kakaba ariko kari kaje ku isonga kanahabwa igikombe muri gahunda zo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Muri ibi bikorwa by’ukwezi kwahariwe ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Nyamagabe, mu gukangurira urubyiruko kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge bari kubifashwamo n’umushinga DUHUZE wa International Alert, uterwa inkunga na USAID ugashyirwa mu bikorwa bafatanyije na AJPRODHO JIJUKIRWA, na ARCT RUHUKA.

Mu rwego rwo gushishikariza abakiri bato ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge, kandi uyu mushinga wa DUHUZE, ushyira urubyiruko mu matsinda y’isanamitima baganiriramo ibibazo bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge hagamijwe gukira ibikomere bakaba bakorera mu turere 7 ari two: Nyamagabe, Huye, Gisagara, Ngororero, Rubavu,Musanze na Gasabo.

Nishimwe Claudine umwe mu bakiri bato bimakaza ubumwe n’ubwiyunge
Amatsinda y’isanamitima urubyiruko ruganiriramo







Emmanuel Rukundo RDN/Nyamagabe


      

Tanga igitekerezo

-->