Nyamagabe: Urubyiruko rufashwa na SOS Village d’enfants rwasoje itorero rwubakiye utishoboye inzu

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 15/12/2019, Saa 19:23:58 Yasuwe inshuro 276

Kuri uyu wa 14 Ukuboza 2019, urubyiruko rufashwa na SOS Village d’enfants Gikongoro mu karere ka Nyamagabe, basoje itorero bari bamazemo icyumweru.

Ni itorero ryatangiye kuwa 8 ukuboza bakaba barigishirijwemo ibijyanye n’imyororokere, kurwanya icuruzwa ry’abantu, imikoro ngiro, gutarama no guhiga, kwerekana impano, kurwanya ibyobyabwenge, kurwanya inda ziterwa abangavu imburagihe, kwibumbira mu matsinda, indangangagaciro zikwiriye umunyarwanda n’ibindi….

Banakoze ibikorwa bitandukanye, birimo kubakira inzu yo kubamo uwitwa Eric Manirafasha utishoboye, akaba ari umusore w’imyaka 24, wageze mu Rwanda avuye mu mashyamba yo mu gihugu cya Kongo Kinshasa aho yari mu mitwe yitwaza intwaro.

Akigera mu Rwanda muri 2014, ngo yisanze wenyine nta muryango afite, nta n’inzu yo kubamo bitera uru rubyiruko rufashwa na SOS Villages d’enfants Gikongoro kuyimushakira.

Uhagarariye uru rubyiruko witwa Umutoniwase Divine yabwiye rwandadailynews.com ko gukora ibikorwa nk’ibi nabo bibafasha gukura bifitemo gukora ibikorwa by’urukundo.

Yagize ati:” Muri iri torero twahigiye ibintu byinshi, yaba uburyo twakwizigamira, ubuzima bw’imyororokere, n’ibindi…urebye iyo twubakiye inzu umuntu nka gutya, bidufasha gukura dukunda igihugu kandi twifitemo umutima w’urukundo.”

Akomeza avuga hari umusanzu wabo bazatanga, bigisha urubyiruko kwihangira imirimo rwirinda abarushikisha uduhendabana no gukunda igihugu.

Naho uwitwa Mugeni Aime Patience yagize ati:”Kiriya gikorwa cyo gufasha utishoboye, kidusigiye kugira urukundo kandi mu buzima bwacu tuzajya tugerageza gufasha abavandimwe bacu.”

Mugenzi we witwa Munezero Christian yagize ati:” iki gikorwa twakoze cyo kubakira Eric, cyarushijeho kutwigisha ubufatanye muri twebwe ubwacu, gukunda igihugu dukoreye hamwe, ndeste no kwita ku bababaye.”

Manirafasha Eric arishimira Aho ibikorwa byo kumwubakira inzu bigeze

Manirafasha Eric wubakiwe inzu, we ahamya ko iyi nzu igiye kumuhindurira imibereho.
Ati:” nari mbayeho nabi, ariko ubu ndumva nishimye cyane, bitewe n’ibyo SOS iri kunkorera.“

Umuyobozi wa SOS Village d’enfant Gikongoro Dieudonne Munyankiko, yabwiye uru rubyiruko ko ikintu cya mbere gishimisha umubyeyi, ari uko umwana ashyira mu bikorwa uburere yatojwe n’ukubyeyi.

Umuyobozi wa SOS Village d’enfant Gikongoro Dieudonne Munyankiko ( Photo internet)

Yagize ati:” hari ubwo mu buzima umuntu anyura mu nzira mbi, akabyicuza ubuzima bwe bwose. Ndabasaba kuba abana beza mwirinda kugendera mu ngeso mbi nko kwiyandarika cyangwa ibiyobwenge, natwe nk’ababyeyi bizadushimisha.”

Uyu muyobozi yanavuze ko, ibyifuzo bagaragaje byose bizashakirwa uburyo bisubizwa.

Mu bikorwa SOS Village d’enfants ikora harimo kubakira imiryango ubushobozi, guha abana ubufasha bw’ibanze bakenera, kuyifasha kugira imibereho myiza bayituza heza, kuyishyigikira ikiteza imbere yigishwa kwizigamira kandi ngo bikaba bitanga umusaruro kuko ngo umwaka ushize wa 2018 bakusanyije amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 150,.

Si ibyo gusa kuko umuco wo kwizigamira banawutoza abana, magingo aya uyu mwaka wa 2019, ukaba urangiye baruzigamiye miliyoni eshatu n’ibihumbi magana abiri mirongo itandatu na bitanu (3,265,000 Frws).

SOS Village d’enfants, yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 1979, mugihe i Nyamagabe yatangiye kuhakorera ibikorwa mu mwaka wa 1992.

Eric Manirafasha wubakiwe inzu yo kubamo
Barishimira igikorwa cy’indashyikirwa bakoze cyo kubakira inzu Eric Manirafasha
Mu bikorwa bakoze harimo no guha umibyizi y’ubuhinge abaturage
Manirafasha Eric arishimira Aho ibikorwa byo kumwubakira inzu bigeze
Bari kumwe n’inzego z’umuekano, bakoranaga umurava bagamije kuzuza vuba inzu ya Manirafasha Eric