Nyamagabe:Ukekwaho kurigisa umutungo w’ikigo nderabuzima yatawe muri yombi

Yanditswe na Kuwa 10/08/2017, Saa 08:14:30 Yasuwe inshuro 255

Polisi ikorera mu karere ka Nyamagabe iratangaza ko yafashe uwitwa Kagenza Vedaste w’imyaka 34 y’amavuko, ukekwaho icyaha cyo kurigisa umutungo w’ikigo nderabuzima cya Mbuga yari abereye umucungamari.

Ibi byemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, IP Emmanuel Kayigi wavuze ko uyu mugabo yafashwe akurikiranyweho kunyereza amafaranga 2,265,000 y’ikigo nderabuzima, nyuma y’igenzura ryabaye ku mikoreshereze y’umutungo w’iki kigo.
 
IP Kayigi yagize ati:” Ubuyobozi bw’ivuriro bwakemanze imikorere ye maze bwikorera igenzura ku bufatanye n’abaterankunga b’iri vuriro, niryo ryasanze hari amafaranga angana kuriya yakoreshejwe mu buryo uyu mugabo adafitiye ibisobanuro, niko kumushyikiriza Polisi.”
 

Akomeza avuga ko uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Tare mu gihe Polisi yatangiye iperereza ku bufatanye n’inzego zishinzwe igenzuramutungo mu bigo nderabuzima ngo harebwe ibyanyerejwe n’uburyo byakozwemo.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo yavuze ko kurigisa no konona umutungo ushinzwe ari icyaha gihanwa n’amategeko bityo abafite ibyo bashinzwe gucunga babyirinda kuko Leta yashyizeho uburyo bwishi bwo gushaka amafaranga, ko ntawe ukwiye kuyashakira mu nzira zitemewe.
 
Icyaha cyo kurigisa cyangwa konona umutungo ushinzwe gucunga gihanwa n’ingingo ya 325 mu gitabo cy’amategeko ahana aho ivuga ko umukozi wese urigisa umutungo, amafaranga, impapuro zivunjwa amafaranga, ibyemezo by’imari n’inyandiko bya Leta cyangwa bitari ibya Leta cyangwa ibintu byimukanwa by’undi yabikijwe ku bw’umurimo ashinzwe; ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabuy’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.

      

Tanga igitekerezo

-->