Nyamagabe-Tare:Baravuga ko babwirwa nabi na Visi Meya biturutse ku mazu batujwemo abavira naho Meya akabizeza ko biribukemuke

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 5/12/2020, Saa 10:41:45 Yasuwe inshuro 222

Abarokotse Jenoside n’abakuwe mu manegeka batujwe mu mazu bubakiwe bakuwe muyo babagamo ashaje barasaba ubuyobozi ko bwabafasha bagahindura imiterere y’ibisenge biri kuri aya mazu kuko iyo imvura iguye bajya kugama mu mazu yo hasi kubera ko ava cyane bakanongeraho ko Visi Meya Mujawayezu ababwira nabi kubera ko babwiye abanyamakuru.

Mukandori Mediatrice wahinduriwe izina kubera impamvu z’umutekano avuga ko izi nzu kuva bazijyamo bagiye bagaragaza ko iyo imvura iguye ibanyagira kandi bari munzu gusa ubuyobozi bwabihoreye hakaba hashize umwaka urenga ndetse ko visi meya yabatutse kubera ko babibwiye abanyamakuru.

Yagize ati "Ntimukoreshe amazina yanjye n’ifoto kubera ko bamerera nabi kuko iyo tuvuze ko aya mazu ava batureba nabi cyane ndetse iyo imvura iguye murabona ko aya mazu yacu ageretse iyo imvura iguye tujya kugama mu mazu yo hasi kubera ko hejuru iwacu hava cyane kandi tumazemo umwaka urenga ariko twaravuze ntibyahinduka bityo dutinya ko twagirirwa nabi dukomeje kubivuga ".

Mugabo Theotime nawe wahinduriwe izina kubefa impamvu z’umutekano we yavuze ko babibwiye umuyobozi ku karere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage akababwira ko badakwiye kubibwira abanyamakuru kuko ntacyo babihinduraho ndetse anababwira nabi cyane kandi barimo kuburana uburenganzira bwabo.

Yagize ati"Twabibwiye umuyobozi wo ku karere mu bakomeye ko aya mazu ava cyane atubwira ko itangazamakuru tubwira ntacyo ryadufasha ku kibazo dufite ndetse anabitubwira nabi kandi urebye tuba tuburana uburenganzira bwacu bityo ntidukwiye kubwirwa nabi kuko niba baradukirije ubuzima bakadukura mu mazu ashaje twabagamo bakwiye kudufasha tukava muri iki kibazo ahubwo ntiturebwe nabi ngo twavuze ko amazu baduhaye ava".

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonavanture yavuze ko icyo kibazo niba gihari bagiye kugikurikirana bakabasha kugikemura mu maguru mashya kuko bajya guhabwa aya mazu nuko aho bari batuye hari amazu ashaje bityo rero tugiye kubyihutisha ahari ikibazo hakosorwe kuko n’ubushobozi burahari kandi Inkeragutabara zayubatse nazo zirahari yongeraho ko nta muyobozi ukwiye guhutaza abo ayobora yitwaje icyaricyo n’intege afite.

Yagize ati"Iki kibazo turakimenye tugiye kugikurikirana kugirango gikemuke hakiri kare kuko bajya kuzanwa muri uriya mudugudu nuko aho babaga hari hateye impungenge ku buzima bwabo, turabyihutisha bikorwe kuko ubushobozi burahari kandi nariya mazu yubatswe n’Inkeragutabara kandi nazo ziracyahari ntakabuza bigomba gukosorwa ariko na none nk’ubuyobozi nta muturage ukwiye kubwirwa nabi kuko yagaragaje ikibazo afite uwaba yarabikoze yaba yaribagiwe inshingano ze afite ku baturage akorera".

Nubwo aba baturage bavuga badashaka kugaragaza ababatoteza kubera ko bavuze ko amazu abavira bamwe muri bavuga ko umuyobozi ubabwira nabi ari umuyobozi Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Mujawayezu Prisca kandi biri mu nshingano ze kubamenyera ibibazo bagira.

Nkuko babigarukaho bavuga ko nyuma y’urugendo rwari rwateguwe n’intara y’Amajyepfo hamwe n’Abanyamakuru bakorera muri iyi ntara aho bazengurutse mu turere twose twiyi ntara ariho yakomeje kubabwira nabi ko bakoze amakosa kugaragaza ibibazo byabo.

Aya mazu yatujwemo abarokotse Jonoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994 ndetse nabari batuye mu manegeka bakaba barayahawe mu mpera z’umwaka ushize bakuwe mubice bitandukanye kubera n’ibibazo bari bafite ku mazu babagamo ashaje , ukaba utujwemo imiryango 16 igizwe n’abageze mu za bukuru isanzwe ituye mu Mudugudu wa Maryohe mu Kagari ka Nyamigina ho mu murenge wa TARE.

Inzu zubakiwe abarokotse babaga mu mazu ashaje

Abatuye muri uyu mudugudu n’Imiryango 40 igizwe n’abantu barenga 180 bakaba barubakiwe ku bufatanye n’akarere ka Nyamagabe biciye mu kigega gitera inkunga abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994 ndetse na sosiyete y’itumanaho ya MTN nkuko tubikesha IGIHE
Muri uyu mudugudu hubatswe amazu 5 ageretse buri nzu muri iyi ikaba itauwemo n’abaturage 8 kuri buri imwe.

AKIMANA Jean de Dieu@rdn-Nyamagabe