Nyamagabe: Polisi irashimira abaturage bayifashije guta muri yombi uwari utwaye urumogi mu modoka

Yanditswe na Kuwa 18/08/2017, Saa 14:38:59 Yasuwe inshuro 223

Polisi ikorera mu Karere ka Nyamagabe irashimira abaturage bayihaye amakuru ku modoka yari itwaye imifuka 3 y’urumogi yari itwawe n’umusore w’imyaka 25 witwa Munyaneza Dominique Savio ndetse n’umumotari wagendaga amucungira umutekano ari we Ntawusigimana Evariste.

Nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Emmanuel Kayigi ngo abaturage nibo bamenyesheje polisi ko hari imodoka yari iturutse mu Karere Rusizi itwaye imifuka 3 y’urumogi aho uwabifatanywe yavugaga ko iyo imifuka irimo ifu y’ubugari.

Polisi ivuga ko bitewe n’amakuru yari ifite ngo yabashije kuyifatira mu Murenge wa Tare yenda kugera mu mujyi wa Nyamagabe.

Yagize ati "Mu gikorwa cyacu cya buri munsi cyo gushakisha abanyabyaha twari dufite amakuru twahawe n’abaturage tunashimira cyane ubufatanye maze atugezeho turamufata."

Kayigi kandi avuga ko ngo banafashe umumotari wari imbere y’imodoka wagendaga atanga amakuru kuri iyo modoka.

Yagize ati "Namoto yafashwe mwabibonye yagendaga ireba niba ntanzego z’umutekano ziri mu nzira ariko yageze mu Murenge wa Tare turayifata."

Avuga ko bitewe nuko bari bafite amakuru kuri iyo modoka ngo polisi yatangiye akazi ko gusaka imodoka ahagana saa saba z’ejoro hagamijwe kuyifata."

Avuga kandi ngo ubwo bafataga iyo modoka ngo shoferi yababwiye ko atwaye amafu ariko ngo bareba bagasanga imbere muri ayo mafu harimo urumogi.

Aha yagize ati "Icyo twabwira abantu bakwiye kumenya ko amayeri yose bakoresha natwe turayazi yari afitemo ifu urumogi rurimo mu mifuka imbere."

Avuga kandi ko abaturage bakwiye kumva ko uko byande kose abanyarwanda bose badashobora gushyigikira abantu bakora ibyaha ati "Ntabwo abantu bose bashyigikira ibyaha nk’ibi."

Avuga ko bizwi ko urumogi ruva mu bihugu duturanye ariko ngo ubizana wese batazabura kumutahura kuko u Rwanda rufite abafatanya bikorwa benshi mu kurinda umutekano bityo ngo abanyarwanda bakaba bakwiye kumva ko ibiyobyabwenge ari isoko y’ibibi byinshi aho avuga ko n’indara zirimo kwiyongera n’imibanire mibi y’imiryango.

Avuga ko uyu musore ngo yari afite ibindi byinshi yakora birimo kwifatanya n’abantu mu mashyirahamwe bagahesha isura nziza igihugu aho kujya mu bikorwa nk’ibi.

Yagaye kandi Ntawusigimana Evariste wagendaga acungira umutekano uwafashwe nawe ni ukwanduza umwuga kandi nibyo duhora dusaba abamotari kwirinda.

Ufatiwe mu icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge cyangwa abigurisha ngo ahanishwa igifungo kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 5 n’ihazabu y’amafaranga ava ku bihumbi 500 bishobora kugera kuri miriyoni 5 ndetse ngo n’ibijyabiziga byafatiwe muri icyo cyaha bigafatwa nk’uko bikubiye mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Rafiki Eric Gatete

 

 

 


      

Tanga igitekerezo

-->