Nyamagabe:Musenyeri baramwifuzaho kububakira amarerero y’abana babo

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 13/08/2018, Saa 13:44:32 Yasuwe inshuro 517

Abakirisitu basengera mu Itorero Rwanda Reform and Episcal Church (R.R.E.C) by’umwihariko abatuye mu Murenge wa Kitabi, Akarere ka Nyamagabe, baravuga ko icyo bifuza kuri Musenyeri wa mbere w’iri torero ari ukububakira amarerero y’abana babo kuko kuri ubu bigira aho basengera.

Kwimika uyu musenyeri Reonidas Nyiringoga byabereye kuri sitade ya Nyamagabe i Nyagisenyi.

Nyiramayira Jeanette utuye mu Murenge wa Kitabi ati:” Tunejejwe n’uko twabonye Musenyeri kuko twari tumaze igihe tumwifuza. Icyo dusaba Musenyeri ni uko yaduparangatanira, tukabona ibigo abo bana bigiramo, nibura bakabona n’imyanda y’ishuli.”

Mugenzi we witwa Myasiro Alphonse nawe utuye mu Murenge wa Kitabi ati:” Icyo tumwifuzaho ni ukutugezaho iterambere, abana bacu bakigira heza, akomeze abane n’ubuyobozi kandi nizeye neza ko ibyo tumwifuzaho azabidukorera nka Musenyeri wa mbere dushyizeho.”

Musenyeri Reonidas Nyiringoga yavuze ko agendeye kubyo bagezeho abakiristu azakomeza kubateza imbere ati:” Nshingiye ku byo twakoze birimo gushishikariza abantu gutanga mituweli, nshingiye ku kuba twarashyizeho uburyo abakirisitu bajya mu bwishingizi bw’ubuzima ku buryo abantu 180 babyitabiriye, aho umuntu atanga amafaranga 1000 Frws yagira ibyago agahabwa amafaranga arenga miliyoni n’ibihumbi magana abiri (1.200.000 Frws) kandi we yaratanze ibihumbi umunani (8000 Frws) kandi agashobora kwivuza ku mafaranga arenze aya mituweli. Abakirisitu ndabizeza ko Imana idufashije tuzakomeza gutera imbere, n’igihugu cyacu.”

Umuyobozi wakarere w’ungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Nyamagabe Kabyiza Lambert yashimiye Musenyeri mushya w’itorero rya R.R.E.C avuga ko ku mbw’imbaraga z’Imana bifuza ko akarere ka Nyamagabe mu mwaka utaha w’imihigo kazaza mu myamaya y’imbere.

Iri torero ryatangiriye mu Karere ka Nyamagabe, kuri ubu rikorera Nyamagabe, Nyaruguru, Huye, Rusizi na Gasabo.

Abakozi b’Imana bitabiriye umuhango
Abakirisitu bitabiriye umuhango wo kwimika musenyeri wabo









Rukundo Emmanuel RDN Nyamagabe


      

Tanga igitekerezo

-->