Nyamagabe: mu myaka 25 u Rwanda rwibohoye hari abasezereye ubukene

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 26/07/2019, Saa 20:26:23 Yasuwe inshuro 177

Abagore bo mu karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, bakorana n’umushinga wa Dutere imbere, bavuga ko mu myaka 25 ishize u Rwanda rwibohoye, bo bibohoyemo ubukene.

Bamwe muri ba rwiyemezamirimo b’abagore bo mu karere ka Nyamagabe bavuga ko bibohoye ubujiji, bakaba bakora imishinga iciriritse kandi ngo bimaze kubateza imbere.

Barabivuga nyuma y’uko Umuryango Duterimbere ONG ubigishirije uko bategura imishinga iciriritse, ndetse bamwe muri bo imishinga yabo igatsinda amarushanwa yo ku rwego rw’akarere, ikanabihemberwa.

Iyamuremye Denise, umushinga we wabaye uwambere mu marushanwa ya ba rwiyemezamirimo b’abagore yateguwe n’Umuryango Duterimbere ONG ku rwego rw’akarere ka Nyamagabe, ahembwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana abiri. (200,000 Frws)

Yagize ati:” Umushinga wanjye n’uwimboga n’imbuto, nkaba niteze ko uzanteza imbere ubwanjye, n’abaturanyi banjye.”

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko igihembo yahawe kiramwongerera igishoro kuko, ubusanzwe yakoreshaga ibihumbi ijana na birindwi (107,000 Frws), ubu akaba azajya akoresha ibihumbi magana atatu na birindwi (307,000 Frws).

Umukozi w’Umuryango Duterimbere ONG, mu turere twa Muhanga na Nyamagabe, Chantal Mukamutana avuga ko kuva batangira gukorana n’abagore, hari urwego bavuyeho, bagera ku rundi.

Yagize ati:” Hari aho bavuye n’aho bageze. Kuko akenshi hari abo wasanganga bari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe, ubu bakaba barakivuyemo bari mu cya gatatu.”

Akomeza avuga ko abafite imishinga yahembwe, bakwiye gukoresha amafaranga bahawe imishinga bateguye, kugirango bibarinde igihombo.

Muri aya amarushanwa, ya barwiyemezamirimo b’abagore yateguwe n’Umuryango Duterimbere ONG imishinga 3 yambere, buri umwe wahembwe ibihumbi magana abiri by’amafaranga y’u Rwanda (200,000 Frws).

Umuryango Duturimbere ONG ifasha abagore kwiteza imbere, bikura mu bukene bakora imishinga iciriritse, ni umuryango washinzwe mu mwaka 1987.

Mu karere ka Nyamagabe ukaba ufasha n’abasaga 60% bose bafite imishinga iciritse ibyara inyungu. Naho mu gihugu cyose, ukaba ukorera mu turere twa Rulindo, Gakenke, Huye, Nyaruguru, Nyamagabe, Nyagatare, na Kirehe.

Iki gikorwa cyo guhemba imishinga ya ba rwiyemezamirimo b’abagore, cyateguwe n’Umuryango Duterimbere ONG igikorera m’umushinga wa PGII, Rwanda Markert Oriented Liverlihood Program, ku nkunga ya OXFAM Rwanda.

Uyu mubyeyi umushinga we wahembewe ko wabaye uwa gatatu
Iyamuremye Denise umushinga we wabaye uwa mbere
Uyu mubyeyi umushinga we wahembewe kuba uwa kabiri


Abagore bafite imishinga 3 yahembwe