Nyamagabe:Meya n’abandi bayobozi baba batawe muri yombi

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 17/11/2017, Saa 15:01:03 Yasuwe inshuro 1236

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 17 ugushyingo 2017, ni bwo amakuru yatangiye gucicikana avuga ko uwari umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Mugisha Phirbert n’uwigeze kuba umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe Jean Pierre Nshimiyimana wari uherutse kwegura, batawe muri yombi.

Mu gushaka kumenya ishingiro ry’aya makuru,twagerageje kubaza umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo I.P Emmanuel Kayigi ariko ku murongo wa Telefoni atubwira ko ari mu nama.

Meya Philbert Mugisha yayoboraga Akarere ka Nyamagabe kuri manda ye ya kabiri kuko yatangiye imirimoye mu mwaka wa 2010, nyuma y’uko yaravuye kuba Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge.

Nshimiyimana Jean Pierre,wari Gitifu w’Akarere ka Nyamagabe

Nshimiyimana Jean Pierre na we bivugwa ko yatawe muri yombi, yari aherutse kwegura ku mwanya w’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe mu mwaka wa 2016 avuga ko ari impamvu ze bwite.

Usibye aba bivugwa ko bafunzwe hari n’andi makuru avuga n’abandi 6 bari muri komite nyobozi y’Akarere ka Nyamagabe nabo baba bafunzwe.

Turakomeza kubakurikiranira ibijyanye n’iyi nkuru.

@rukundoe4@gmail.com


      

Tanga igitekerezo

-->