Nyamagabe: Menya inkomoko y’ahantu hiswe Kibyagira

Yanditswe na MULINDWA Augustine Kuwa 7/03/2018, Saa 11:01:33 Yasuwe inshuro 321

Santire ya Kibyagira iri mu murenge wa Uwinkingi mu karere ka Nyamagabe,intara y’Amajyepfo. Kuhagera ubanza gusohoka pariki ya Nyungwe ugakomeza mu murenge wa Kitabi ukarasukira muri iyi santire ari na yo yubatswemo ibiro by’umurenge wa Uwinkingi.

Ucyumva izina Kibyagira bituma wibaza aho iri zina ryakomotse. Iyo uganiriye n’abahatuye bakubwira ko, Ubundi hafi y’iyi centre hahoze iriba ryitwa Kunyu ndetse n’uyu munsi riracyahari.

Inka zivuye imihanda yose mu bice by’uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru muri iki gihe (byahoze byitwa mu Bunyambiriri) zazaga gushoka iri riba rya Kunyu,maze zataha zikaruhukira kuri iyi centre uretse ko ngo hari n’ubwatsi buryoheye inka.Uko kuhamara umwanya utari muto zihabyagiye,ni byo byatumye bahita Kibyagira.

Iriba rya Kunyu ryanatumye aha hitwa Kibyagira n’ubu riracyahari.Icyakora abaturage ntibemerewe kurishoramo nk’uko hambere byari biri,ahubwo icyo bemererwa ni ukujya kurivoma bakazanira inka zabo.Nyamara,ngo ibyo ntibibahagije ,ngo bakumbuye kuhashora inka zabo ni na cyo cyifuzo.

Umwe mubasaza uvuga ko yahavukiye aragira ati“Nitwa Ntegeyimihigo Vedaste, navukiye muri aka gace, nkurikije ibyo nzi mu mateka navuga ko hano haruguru gake mbega, niho abatware bari bacumbitse, habaga umutware witwa Ruvebana, bakundaga gushora inka kubera hari heza, inka zava iriya ku iriba zikaza zikahabyagira.”

Ubu, Kibyagira ni izina rya kamwe mu tugari tw’umurenge wa Uwinkingi,naho uko ubuyobozi bubivuga iriba rya Kunyu ryo riri mu nzira yo guhinduka ahantu nyaburanga.


      

Tanga igitekerezo

-->