Nyamagabe: Ku bufatanye na SOS Village d’enfants basezeranyije imiryango 112 imbere y’amategeko abana 187 barandikwa

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 21/11/2019, Saa 07:37:54 Yasuwe inshuro 2965

Kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2019, umuryango wa SOS Village d’enfants ufatanyije n’ubuyobozi bw’akarere basezeranyije mu ruhame imbere y’amategeko imiryango 112 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Ubusanzwe SOS Village d’enfants yita ku bana batagira kivurira. Ku bw’iyi mpamvu, ngo babonye batakwita ku mwana mugihe umuryango akomokamo wugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo kuko ngo iyo ababyeyi batasezeranye hari uburenganzira abana babuzwa.

Ni muri urwo rwego SOS Village d’enfants Nyamagabe yakoze ubukangurambaga mu Tugari 5 two mu Murenge wa Kitabi, butanga umusaruro w’imiryango 112 yemeye gusezerana imbere y’amategeko, mugihe abana 187 ababyeyi babandikishije mu bitabo by’irangamimerere.

Karamage Israël w’imyaka 70, ni umwe mu basezeranye imbere y’amategeko. Yabwiye itangazamakuru ko byibura naramuka atabarutse azasiga uwo yashatse nta kibazo afite.

Ati:" Mbyakiriye neza mwana wa! Ubu niyo natabaruka, uw’iwanjye nta waza kumutera hejuru ngo nti twasezeranye."

Umufasha we witwa Mukamana Selaphine we avuga ko ubu aribwo yiswe umugore.
Ati:"Nishimye cyane! Ntarasezerana numvaga mfite igisebo gikomeye, numva ntari umugore nk’abandi."

Umuyobozi wa SOS Village d’enfants Nyamagabe Dieudonne Munyankiko

Umuyobozi wa SOS Village d’enfants Nyamagabe Dieudonne Munyankiko yavuze ko bahisemo gufasha iyi miryango gusezerana, birinda ko abana bavuka ku babyeyi batasezeranye bikazaviramo kuva mu rugo, bakabura kivurira.

Yakomeje avuga ko bazakomeza kubakurikirana, babafasha kwiteza imbere. Ati:"Tuzabaguma hafi, kuko twanabakoreye amatsinda abafasha kwiteza imbere. Nk’umwaka ushize mu Murenge wa Gasaka twishimiye ko bakusanyije milioni 150 zivuye mu muco twabatoje wo kwizigamira."

Umwaka ushize umuryango wa SOS Village d’enfants woroje abatuye mu Murenge wa Gasaka Inka 83, kuri iyi nshuro batanze inka 20 n’ingurube 50 zifite agaciro gasaga miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda, kandi ngo no mu mwaka utaha iki gikorwa SOS Village d’enfants izongera igikore.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Uwamahoro Bonaventure yavuze ko igikorwa nk’iki cyo gushyingira abantu mu mategeko, bikumira amakimbirane mu muryango.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Uwamahoro Bonaventure

Ati:" Muri uku kwezi kw’imiyoborere turabasaba kureka umuco wo guharika, bakagana ubuyobozi bakagira umugore umwe wemwe n’amategeko. Ubu rero iki gikorwa SOS yakoze turagishima kuko kidufasha kubaka umuryango utekanye."

SOS Village d’enfants ikora ibikorwa byo gufasha no kurengera umwana. Yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 1979 mugihe mu karere ka Nyamagabe watangiye kuhakorera ibikorwa mu mwaka wa 2005.

Ikihagera yatangiriye mu Murenge wa Gasaka, muri 2019 itangira no gukorera mu Murenge wa Kitabi aho magingo aya ifashayo abana 1083 baturuka mu miryango 200 iri mu kiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe.

Bimwe mu byo bakorera imiryango, harimo kuyubakira ubushobozi, kuyishyigikira ikiteza imbere, guha abana ubufasha bw’ibanze bakenera, no kuyigasha kugira imibereho myiza bayituza heza Kandi hafite isuku.

Bamwe mu basezeranye



Abasezeranye imbere y’amategeko babanje kwiyandikisha mu bitabo by’irangamimerere
Abasezeranye basusurukijwe n’itorero
Umuyobozi muri SOS (iburyo) nawe y’ifatanyije n’iyi miryango yasezeranye mu birori
Umuyobozi w’umurenge wa Kitabi (iburyo) yari yaje yabukereye aje gusezeranya imiryango 112
Umushyushyarugamba Vedaste yayoboye ibi birori
Umuyobozi muri SOS/Nyamagabe
Umuyobozi w’umurenge wa Kitabi wasezeranyije iyi miryango 112
Abasezeranye bari babyishimiye
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Uwamahoro Bonaventure (ibumoso) yakurikiranye ibirori



Imiryango yasezeranye yari yaherekejwe n’inshuti n’abavandimwe
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kitabi yemeje isezerano ry’iyi miryango
Umuyobozi wa SOS Village d’enfants Nyamagabe Dieudonne Munyankiko (hagati), Meya wa Nyamagabe (Iburyo)
Abari mu nzego z’umutekano nabo bakurikiranye ibi birori




SOS Village d’enfants yanakoreye umunsi mukuru iyi miryango 112 yasezeranye imbere y’amategeko

Agasantire ka Kitabi kabereyemo ibi birori