Nyamagabe:Gukora umuhanda no kubaka stasiyo ya lisansi bisize abaturage ubutagira amazi

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 13/01/2018, Saa 21:04:09 Yasuwe inshuro 914

Bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Maryohe, mu Kagali ka Nyamigina, umurenge wa Tare mu Karere ka Nyamagabe, kimwe n’abacuruzi bacururiza mu gasanteri ka Maryohe baravuga ko ubwo bakorerwaga umuhanda amatiyo y’amazi yangiritse, biza guhumira ku mirari ubwo rwiyemezamurimo wubaka sitasiyo ya lisansi nawe yaje agasongamo birangira babuze amazi burundu.

Abaturage babwiye umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com ko bari bafite amazi meza, gusa ngo muri aka gace ubwo hakorwaga umuhanda uva aho bita kuri THE-MATA, werekeza i Nyaruguru imashini zaje kwangiza amatiyo yabazaniraga amazi maze abatuye muri aka gace batangira guhura n’inkeke yo kutayagira, kandi ngo na rwiyemezamirimo wubatse sitasiyo ya lisansi muri aka gace yarabihuhuye.

Kuri ubu ngo basigaye bavoma mu mibande kandi nabwo amazi atari meza.

Umubyeyi Niyongira Jacqueline ati:” Reba nk’ubungubu simfite kujya mu kabande ngo njye kuvoma. Njye kuvoma se nagerayo? njyewe iyo ngiyeyo nka saa 07h00 ngera hano nka saa 09h00 twarabivuze no ku murenge barabizi kandi bimaze igihe kuko na Butera akiyobora hano yari abizi.”

Ese kuba ibikorwaremezo byangizwa mu gihe biba byaje gufasha abaturage ndetse no kugera ku ntego igihugu kihaye y’uko mu mwaka wa 2024 abanyarwanda bose 100% bazaba abafite amazi meza, ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe burabivugaho iki?

Kabayiza Rambert, ni umuyobozi w’akarere w’agateganyo ati:” Ariko ubu noneho nyirizina ikibazo kiriho kigaragara hari station ya essence iriho yubakwa mu Gasarenda bubatse mu by’ukuri baza gufunga umuyoboro batabizi nabo, ahacaga umuyoboro w’amazi biza kurangira wagonzwe n’inzu yubakwagwa kandi yarageze kure atari ibintu byakurwaho, hanyuma ubu ikiriho gikorwa twabasabye ko bakongera bagasubiranya umuyoboro, bo bakawimura bamaze rero kuzana ibikoresho bari mu mirimo yo gucukura no kongera guhuza amatiyo kugirango amazi asubiremo yongere agende nkuko yagendaga.”

Muri gahunda ya guverinoma y’imyaka 7 biteganijwe ko abanyarwanda bafite amazi meza bazaba bari ku kigereranyo cya 100% bavuye ku kigereranyo cya 85% bivugwa ko bari bariho muri mwaka wa 2017.

Biteganijwe kandi ko hazongerwa ingano y’amazi atunganwa ku munsi. Akazava kuri m3 182.120 akazagera kuri m3 303.120.


      

Tanga igitekerezo

-->