Nyamagabe: Bibukijwe ko konsa no kugaburira umwana indyo yuzuye ari ingenzi

Yanditswe na Kuwa 16/08/2019, Saa 18:52:47 Yasuwe inshuro 146

Kuri uyu wa 18 Kanama 2019, mu karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Musebeya, basoje icyumweru mpuzamahanga cyahariwe konsa, bibutswa ko, konsa umwana no kumugaburira indyo yuzuye ari ingenzi.

Umubyeyi witwa Nyirahategekimana Alphonsine, arubatse afite umugabo n’abana 2, akaba atuye mu Murenge wa Musebeya mu kagali ka Gatovu mu Mudugudu wa Gatovu yabwiye www.rwandadailynews.com ko basobanuriwe ibyiza byo konsa.

Yagize ati:” Twasobanuriwe ibyiza byo konsa no kugaburira abana indyo yuzuye. Njyewe abanjye, ndabonsa uko bikwiye kuko banatubwiye ko bifasha no kuboneza urubyaro.”

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko bidakwiye kuba hari bamwe, mu babyeyi banga konsa ngo amabere yabo atagwa. Kubwe, ngo ni ubwibone.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu karere ka Nyamagabe, avuga ko, mu cyumweru cyahariwe konsa bibanze mu gukora ubukangurambaga bujyanye no konsa.

Ati:”Habaye gukangurira ababyeyi cyane cyane, akamaro ko konsa. Yaba ibijyanye n’inshuro bagomba kubonsa, kandi babikoranye isuku, kwipimisha mu gihe batwite, kandi ibyiza byo konsa ni byinshi kuko amashereka arimo intungamubiri nzima.”

Muri uku gusoza iki cy’umweru cyahariwe konsa abana, bamwe mu bafatanyabikorwa bavuze ko nabo batasigaye kuko, baharanira ko umuturage agira imibereho myiza.

Straton Fatahose ashinzwe ibikorwa by’umushinga witwa Hinga weze mu karere ka Nyamagabe.

Yagize ati:” Nk’abafatanyabikorwa b’akarere tunaharanira ko umuturage agira imirire myiza, dushyigikiye ko umuturage agira imibereho myiza kandi iyo mibereho myiza nti yayigira atonsa umwana uko bikwiye, kuko ari cyo umuntu aheraho akivuka.”

Bimwe mu bikorwa byakozwe ubwo basozaga icyumweru cyahariwe konsa, harimo imurikabikorwa ku kurwanya imirire mibi, gutanga imfashanyigisho zo kurwanya imirire mibi ku bantu 72, guhemba abaturage 3 barushije abandi kwita ku bikorwa byo kurwanya imirire mibi aho bahawe inkoko zitanga amagi, kugaburira abana 146 indyo yuzuye, gushishikariza ababyeyi konsa igihe kirekire, no gutanga ibiganiro bijyanye n’insanganyamatsiko.

Ubusanzwe umunsi mpuzamahanga wahariwe konsa wizihizwa ku italiki ya 1 Kanama buri mwaka, ugakurikirwa n’icyumweru giharirwa konsa.

Imibare itangwa na Gahunda Mbonezamikurire y’Abana Bato mu Rwanda (NECDP) igaragaza ko , U Rwanda ruri ku kigereranyo cya 87% byo konsa umwana ari nta kindi bamuvangiye.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2015 bwagaragaje ko, abana 80,5% bashyirwa ku ibere mu isaha ya mbere bakivuka, 87% bakaba ngo baronse nta kindi bavangiwe kugeza ku mezi 6 ya mbere.

Iyi mibare kandi igaragaza ko 19% by’abana bari hagati y’amezi 4 na 5 , bonka banagaburirwa anadi mafunguro.

Intego zashyizweho n’Ishami ry’ Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima n’iryita ku bana (OMS na UNICEF) zisaba buri gihugu ko kigomba kugeza kuri 50% y’abana bonka gusa nta kindi bavangiwe mu mezi atandatu ya mbere bakivuka.