Nyamagabe:Batakambye kubera ibiciro by’ubukode bihanitse, ubuyobozi bubasubiza ko bugiye kubikurikirana bikagabanywa

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 5/12/2020, Saa 08:48:30 Yasuwe inshuro 92

Abacururiza mu Isoko rya Kijyambere rya Nyamagabe barasaba ubuyobozi bireba ko bafashwa kugabanyirizwa ibiciro by’ubukode bavuga ko babona bihanitse bakavuga ko hari bagenzi babo bamaze kureka gucuruza kubera banki zabahaye inguzanyo zatangiye kubishyuza ku ngufu.

Nyirabapfakurera Francoise ni umucuruzi ukorera muri isoko aarashimira ubuyobozi bwabubakiye isoko ryiza babavana aho ibicuruzwa byabo byangirikaga bagasaba ko ibiciro byagabanywa kuko bihanitse bakabisaba bavuga ko bagurirwa n’abaturage basanzwe bo muri aka karere.

Yagize ati"Turashima abubatse iri soko nubwo baritwubakiye ahantu heza ho gucururiza kuko mbere twakoreraga ahantu habi bikangirika bityo turasaba ko ubukode dutanga byagabanywa kuko tubona bihanitse kuko twishyura angana n’ibihumbi 200 tugansaba ko twagabanyirizwa nibura bakaduca ibihumbi 100 gusa kuko ntabandi batugurira bava kure ni abahano gusa ntabaturuka ahandi baza kudubahira".

Btirandekura Cassien nawe akorera muri iri soko akavuga ko ubuyobozi bwabafashije rikuzura avuga ko aho bakoreraga hari habi ariko ubu bahawe ahantu heza ho gukorera akavuga ko hari benshi bamaze kuva mu bucuruzi kubera ubukode butajyanye n’inyungu babona kubera ko badafite amababagurira bo hanze y’aka karere, akomeza avuga ko nibikomeza benshi bazagenda.

Yagize ati"Nibyo koko baduhaye ahantu heza batwubakiye kuko mbere ntabwo twabaga twizeye umutekano w’ibicuruzwa byacu,twamaze kuhabona ariko ubukode burahanitse cyane ndetse hari abasaga 10 bamaze kugenda kubera guhomba ku buryo bamwe bagiye guterezwa cyamunara kubera kutabasha kwishyura neza inguzanyo za banki bahawe bagura ubucuruzi bwabo ariko turifuza ko ibiciro byaganywa kuko bikomeje gutya natwe twaba turi hafi kugenda".

Uwimana Gertulde acuruza imbuto avuga ko ubukode bakwa bingana n’ibihumbi 12 ku kwezi asaba ko byagabanywa kugirango bakore bisanzuye kuko ntabaguzi bafite kuko usanga imbuto bacuruza zibaborana bakajugunya kandi kuba bafite imiryango bakorera bibateye impungenge kuko nta baguzi bafite.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonavanture avuga ko bakwiye kwihangana bagahuza inzego zose bireba hakarebwa ibyiza bibafasha gukomeza gukora ibiciro bikarebwaho byaba koko bihanitse bikagabanywa hagamijwe gufashanya kugirango iterambere rigere kuri buri wese.

Yagize ati"Urebye twese iyo dukora dushaka iterambere bityo rero ntabwo ryagerwaho tudafatanyije kugirango ibi tubigereho bisaba ko buri wese abigiramo uruhare niyo mpamvu tugomba guhuza abacururiza muri ririya soko ndetse na banyisoko kugirango twebwe nk’ubuyobozi tubihe umurongo nyayo ufatika hagamijwe gutahiriza umugozi umwe kugirango rya terambere tuvuga twese turiharanire kandi turigereho ntawusigaye".

Irisoko ryatangiye kubakwa muri 2014 maze mu mwaka 2019 maze muri uwo mwaka muri Gashyantare basurwa na Perezida wa Repuburika Paul Kagame yababwiye ko rigomba kubakwa rikuzura rikaba ryaruzuye mu mpera za Nyakanga 2019 ndetse ritangira gukoreshwa aho abaricururizamo bamaze amezi 4 bakora ariko bakagaragaza ko abaguzi ari bake bagasaba ko bagabanyirizwa ubukode kuko hari abasaga 10 bagiye bagenda kubera amadeni ya banki zabagurije.

AKIMANA Jean de Dieu@rdn -Nyamagabe