Nyamagabe: Basanga ubufasha bugenerwa abarokotse ari uguca intege abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Kuwa 20/06/2017, Saa 15:12:00 Yasuwe inshuro 143

Mu karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Gasaka,imiryango y’abatishoboye barokotse Genoside yakorewe abatutsi mu 1994,bagobotswe n’abagiraneza baturutse hirya no hino bahagarariye inganda zitunganya umuceri zikanawushyira ku isoko,mu rwego rwo kwereka abarokotse batishoboye,ko batatereranwe kandi batari bonyine,bababwira ko hari igihugu kibakunda kandi hari n’imiryango ibatekerezaho.

Ni Igikorwa cyakozwe mu mpera z’iki cyumweru ubwo abahagarariye inganda zitunganya umuceri zikanawugeza ku isoko basuraga urwibutso rwa Murambi,ruherereye mu karere ka Nyamagabe.

Muri uru rugendo bagiriye kuri uru rwibutso,aba banyenganda basobanuriwe byinshi ku mateka ya Murambi,ndetse n’ubugome ndengakamere bwahakorewe,bavuga ko intego n’isomo rikomeye bahakuye,ari ukwirinda icyo aricyo cyose cyasubiza u Rwanda muri Genocide,birinda amacakubiri n’inzangano,nk’imwe mu ntandaro ya Genoside.

Umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’inganda Uwamahoro Peter,avuga ko buri mwaka bategura ibikorwa nk’ibi mu rwego rwo guha agaciro ababyeyi,incuti n’abavandimwe bishwe bazira uko bavutse ndetse no kwereka abasigaye mu gahinda ko kubura ababo ko batari bonbyine,ahubwo ko hari amaboko menshi abashyigikiye kandi yishimiye gukomeza kubaba hafi mu buzima bugoye benshi basigayemo babutewe n’ingaruka za Genocide.

Visi president Uwamahoro ati”Abacu twabuze bari ingenzi,niyo mpamvu ibikorwa nk’ibi duhora tubikora buri mwaka,ubu turabikoze kandi si ubwanyuma tuzanakomeza tubikore kuko ni uguha agaciro abo twabuze ndetse duhumuriza n’abasigaye”.

Iyi miryango uko ari 70 itishoboye,buri muryango wahawe ibiro 25 by’umuceri,isabune imiti 2,5 byo gukaraba no kumesa,amavuta litiro 5,isukri 10 kg,aho abahawe iyi nkunga bavuga ko bashimishwa no kubona hari ababafitiye umutima wo kubitaho,dore ko bamwe basigiwe ubumuga na Genoside bafite imibereho igoranye,nk’uko Rose Nyiranziza umukecuru waremewe abivuga.

Uhagarariye umuryango ibuka mu Karere ka Nyamagabe Elie Ndayisaba ashimira abantu bose baza gusura urwibutso,akavuga ko ari uguca intege babandi bagipfobya bakanahakana ko Genoside yabaye mu Rwanda.

Ndayisaba agira ati”Kubungabunga inzibutso, kuzisura no gufasha abatishoboye barokotse Genoside ni imbaraga zikomeye zo guhangana n’abapfobya bakanahakana genoside ndetse no guhangana n’ingaruka zayo.”

Muri uru rugendo bagiriye ku rwibutso rwa Murambi,iri huriro ry’abanyenganda zitunganya umuceri mu Rwanda,batanze amafaranga ibihumbi 500 byo gufasha u rwibutso ndetse biyemeza ko bagiye kwigisha abana babo uburere bwiza buzira amacakubiri,hongerwa imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo iyon ariyo yose,babakangurira kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.

www.rwandadailynews.com


      

Tanga igitekerezo

-->