Nyamagabe:Baratabaza ubuyobozi kubera umugezi wa Rwondo umaze kwica abagera ku 8 ariko barizezwa kubakirwa ikiraro

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 7/12/2020, Saa 11:19:14 Yasuwe inshuro 215

Abaturage batuye mu mu murenge wa Nkomane na Gatare baratabaza ubuyobozi kugirango bububakire ikiraro ku mugenzi wa Rwondo kuberako iyo wuzuye utwara abantu barimo n’abanyeshuri bawambuka bajya kwiga mu mashuri yisumbuye.

Ibi babitangarije www.rwandadailynews.com ubwo yaganiraga naba baturage baturiye uru ruzi bo mu mirenge ya Nkomane na Gatare.

Murekezi Pontien utuye aha hari iri teme bavuga riteje ikibazo kubera ko hari abanyeshuri biga mu murenge wa Gatare bavuye muri Nkomane iyo uruzi rwuzuye rushobora kumara iminsi itatu rutarasubira hasi bigatuma abanyeshuri badasubirayo mbere y’iminsi 2 cyangwa 3 bakavugako ryubatswe byaba ari byiza cyane.

Yagize ati"Iri teme rituma abahahirana biyi mirenge biba ibibazo, iyo uruzi rwakutse bituma abana biga hakurya yarwo bamara iminsi 3 batarasubirayo bagasaba ko bakubakirwa iteme ryo kwambukiraho hirindwa ko abana batwarwa nuru ruzi mu gigihe rwuzuye rugakuka".

Munyarubuga Joseph yiga hakurya y’uruzi avuga ko hari abana bavuye mu ishuli kubera gutinya uruzi ko rwabatwara bakavuga ko hari ikiraro cyubatswe ariko ugiciyeho agera ku ishuli yatinze tugahitamo kwambukira hano nubwo imvura igwa rimwe na rimwe tugasanga ikiraro cyagiye.

Yagize ati"Nkatwe abanyeshuri turasbaa ko bakubaka iteme kubera ko uru ruzi rutwara bamwe muri twebwe kuko iyo rwuzuye ikiraro kiragenda kandi irindi teme bubatse urinyuzeho agiye kwiga wese agera ku ishuri yatinze ariko iyo imvura iguye hari igihe usanga amazi yaritwaye hari n’abarivamo kubera gutinya ko uru ruzi rwabatwara".

Mukarubuga Josepha ni umubyeyi ufite umwana wambuka uru ruzi rwa Rwondo avuga ko iyo mvura iguye ahangayikishwa n’umwana wiga hirya y’uru ruzi ariko batakiye ubuyobozi kugirango bubatabarire abana kuko babangamiwe nuru ruzi.

Yagize ati"Mfite umwana wiga hakurya y’uruzi kuko hafi hano nta shuri rihari yakwigamo bitewe n’umwaka yigamo kandi ahandi yajya ni kure cyane, mpangayikishwa n’imyigire ye kubera ko iyo yagiye imvura ikagwa ntekereza ko uruzi rwaza kumujyana ikindi nuko hubatswe ikiraro byaba ari byiza kuko byafasha abana kwiga neza batikanga ngo imvura iraguye ntituri bubone aho tunyura dutaha".

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonavanture mu kiganiro n’Abanyamakuru yemeje ko akarere ayoboye ubu barimo gufasha abaturage baturiye ibishanga birimo imigenzi migari yuzura igatwara abantu kuyubakaho ibiraro byaba ibyubatse bisanzwe ndetse n’ibica mu kirere hagamijwe gufasha abaturage gukomeza ubuhahirane bityo tugiye kureba igikenewe muri ibyo byombi kugirango bakomeze guhahirana.

Yagize ati"Turimo gufasha abaturage baturiye ibishanga birimo imigezi migari ishobora kuzura igatwara abantu bayicaho bambuka bajya gushaka serivisi ahandi hantu ariko na none turimo kubaka ibiraro bisanzwe ndetse tukanareba niba byashoboka ko hakubakwa ibiraro byo mu kirere kugirango abaturage bacu bafashwe gukomeza ubuhahirane hagati yabo".

Muri aka karere hamaze kubakwa ibiraro ku migezi migari byaba ibica hejuru mu kirere kugirango birusheho gufasha abaturage kandi turateganya kubaka ibisaga 35 mu karere hagamijwe koroshya imigenderanire.

AKIMANA Jean de Dieu@rdn-Nyamagabe